Amakuru arimo kugarukwaho cyane ni ayatangajwe na Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yasabye ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) guhagarika kugaba ibitero ku birindiro by’ihuriro AFC/M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo Kandi uko igomba guhita ibishyira mu inshingano ako kanya .
Ni ubutumwa bwatanzwe na Perezida wa Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, Jim Risch, aho yatangaje ko amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington D.C bibifashijwemo na Amerika, yubahirijwe, yaba inzira igana ku mahoro arambye n’iterambere ry’akarere.
Yagaragaje ko mu gihe ihuriro AFC/M23 risabwa guhagarika kwagura ibirindiro mu burasirazuba bwa RDC, FARDC na yo igomba guhagarika gushaka igisubizo cya gisirikare kugira ngo Leta ya RDC ikorane n’abafatanyabikorwa.Ati “Na none, Leta ya RDC na FARDC bigomba guhagarika gukomeza gushakira igisubizo cya gisirikare mu burasirazuba bwa RDC, bikubahiriza agahenge, bigakorana n’abafatanyabikorwa barimo Amerika kugira ngo byubake igisubizo kirambye cy’umutekano wo mu burasirazuba bw’igihugu.”
Senateri Risch yashimangiye ko kubahiriza amasezerano ya Washington ari bwo buryo bwonyine bwabonekamo igisubizo kirambye cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, asaba impande zihanganye gusubira mu biganiro by’amahoro.
Nubwo i Doha muri Qatar hasinyiwe amasezerano y’agahenge, Leta ya RDC na AFC/M23 bikemeranya gushyiraho urwego ruzagenzura iyubahirizwa ryako, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo, abacanshuro na FDLR bikomeje kugaba ibitero ku birindiro bya AFC/ M23.
