Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Icyabaye cyatumye Gitifu wo mu Karere ka Kayonza yitabira inama yasinze barinda kwifashisha igipimo cya Polisi

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikaya gaherereye mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza, kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024,yitabiriye inama ku Murenge ayigeramo akerewe ndetse yanasinze bigaragara, hitabazwa igipimo cya Polisi basanga afite hejuru ya 400%.

 

Ibi byabaye ubwo mu Murenge wa Nyamirama hakorwaga inama yaguye y’umutekano y’Umurenge, yigaga ku gucunga umutekano no kurinda ibintu by’abaturage. Yitabiriwe n’abakuru b’Imidugudu, abayobozi b’Utugari, abakozi b’Umurenge bose n’izindi nzego zihagarariye abaturage.

Ubwo inama yari itangiye basanze uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikaya adahari, abayobozi basaba ko abakuru b’Imidugudu be bajya kumuhamagara kuri telefone bakamenya aho aherereye, ubwo inama yendaga kurangira nibwo uyu muyobozi yahageze yasinze mu buryo bugaragara buri wese.

 

Hahise hitabazwa Polisi y’u Rwanda izana igipimo gikoreshwa hapimwa abashoferi mu kureba ko batanyoye ibisindisha, bakimushyizeho basanga afite ibipimo biri hejuru ya 400% ngo kuko yari yatangiye kunywa mugitondo.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco , yavuze  ko uyu muyobozi yari asanzwe yitwara nabi ku buryo ngo yihanangirijwe inshuro nyinshi, yavuze ko yanditse amabaruwa menshi asaba imbabazi ndetse ngo no mu minsi yashize yahawe igihano cy’amezi atatu kubera ubusinzi no kudatanga serivisi nziza ku baturage.Ati“Ubu harakurikizwa amategeko turebe icyo avuga ku muyobozi wagaragaje imyitwarire idakwiriye.”

Meya Nyemazi yakomeje asaba abandi bayobozi kwitwararika bakita ku nshingano zabo ngo kuko iyo umuyobozi akoze nabi byitirirwa inzego zose kandi ngo u Rwanda rwahisemo gutanga serivisi neza mu ngeri zose.

 

Related posts