Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Iby’urukundo rwa Diamond na Zuchu bisa n’ibyageze ku musozo

Diamond Platinamz icyamamare mu muziki wa Tanzania, yaciye amarenga ko ashobora kuba atakiri mu rukundo n’umuhanzikazi Zuchu bamaze igihe bavugwa mu rukundo.

Ibi yabitangaje anyuze kuri Instagram ye avuga ko guhera ubu ari wenyine, ko nta mukunzi afite yewe ko nta nuwo ateganya muri iyi minsi, gusa ngo umunsi azongera kujya mu rukundo n’undi mukobwa azabibamenyesha nk’uko asanzwe abikora. Ni amagambo yamazeho akanya gato cyane ahita abisiba kuri Instagram gusa n’ubundi inkwakuzi Zari zamaze kubica iryera.

Aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo mu mpera z’umwaka wa 2021, ubwo bagaragaraga basohokanye ku munsi mukuru wa Noheli, guhera ubwo abantu batangira kuvuga ko bari mu rukundo. Gusa aba bombi ntibasiba kubihakana n’ubwo ari ibintu byagaragariraga buri wese.

Khadija Poja mama wa Zuchu na ubwo yari mu kiganiro na Wasafi Media yavuze iby’uko umukobwa we ari mu rukundo na Diamond ntayo azi kuko ntabwo araza kumumwereka nk’uwo bazabana nk’uko umuco wabo ubivuga.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri 2023 Diamond yatangaje ko yatandukanye na Zuchu, ko ubu ari nk’abavandimwe. Ibi bikaba byaraje nyuma y’aho Zuchu Zuchu asibye amafoto yose ari kumwe na Diamond ku mbuga nkoranyambaga ndetse asaba abantu kudakomeza kumushyira mu rukundo na Diamond kuko ngo ubu nta Mukunzi afite.

Related posts