Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ibyo utamenye: Habuze gato ngo ubukwe bwa Kenny Sol bupfe ku munota wa nyuma Imana ikinga akaboko

Ku munsi wo ku wa 5 taliki ya 05 Mutarama 2023, nibwo Kenny Sol n’umukunzi we Kunda Alliance Yvette baseseranye imbere y’amategeko, haza kuvuka ikibazo cyari gutuma ubukwe buhagarara.

Ni ubukwe bwabaye mu ibanga rikomeye bitewe n’uko abantu benshi batunguwe no kumva iyi nkuru y’uko Kenny Sol yaba yasezeranye ndetse bamwe babanje kubihakana gusa baza kubyemezwa n’amafoto yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Si abakunzi ba Kenny Sol Kandi batabimenye gusa kuko na bamwe mu bagize imiryango y’impande zombi, hari abatarabimenye ibintu byanatunguye abantu benshi kuba nta byamamare byaje gushyigikira uyu musore nyamara bamwe batangiye bakorana indirimbo ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Ubwo Kenny Sol n’umukunzi we bageraga ku murenge aho umuhango wabereye, mu gihe bari bagiye kubasezeranya, haje ibaruwa y’umukobwa utarashatse kwigaragaza bitewe n’umutekano we, avuga ko adashaka ko abo bageni baseserana kuko kuko Kenny Sol bafitanye umwana.

Iyi baruwa ikihagera, uyu muhango wahise uhagararaho mu gihe gitifu w’umurenge yaragiye gusuzuma iyi baruwa no gukora iperereza kuri iki kibazo cyari kivutse. Kenny Sol uwamubonaga muri ako kanya wabonaga ko nta bwoba ndetse nta n’igihunga yarafite ahubwo nawe yaratunguwe.

Nyuma yo kuvugisha uwo mukobwa ndetse no gukora iperereza basanze harabayeho kwibeshya mu mazina ko atari Kenny Sol uwo mukobwa yashakaga kuvuga ko ahubwo ari bamwe mu bageni bari bamaze no gusezerana kare bigaragara ko uwo mukobwa yari yatinze kuza gutanga ikibazo ke nuko Imana ikinga ukuboko ubukwe bwa Kenny Sol burakomeza.

Gusa bitewe n’uko uwo mukobwa yatinze gutanga ikibazo ke abo yaregaga agasanga bagiye, Gitifu w’umurenge yamugiriye inama yo kugana inkiko ndetse bakajya gupisha utunyangingo ndangasano.

Related posts