Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ibyo kurambika intwaro hasi i Goma kw’ abasirikare FARDC, byaba aribyo? Menya ukuri kwabyo

 

Amakuru arimo kuvugwa cyane n’ ibitangazamakuru bitandukanye birimo kugaruka ,ku mirwano iri kubera muri Congo , Aho kuri ubu Ingabo za FARDC n’ abambari bazo bari bagerageje kurinda umujyi wa Goma bakoresheje uburyo bwose bushoboka ,aho byemezwa neza ko batsinzwe urugamba bari bahanganyemo n’ umutwe wa M23 , none uyu mutwe wasabye abarikare kurambika intwaro hasi.

Itangaza ryashizwe hanze n’ Ingabo za Uruguay zibarizwa muri MONUSCO, rivugamo ko itsinda ry’ Ingabo zabo riri ahitwa Rusayo mu nkengero z’ Umujyi wa Goma ryakiriye abasivile bahunga n’ abamwe mu ngabo za FARDC bemeye kurambika intwaro zabo hasi. Gusa hari n’ andi makuru avuga ko umwe mu basirikare ba Uruguay yaguye mu ntambara irimo iba muri ibyo bice bya Goma, akaba ari umwe mu basirikare 3 ba MUNUSCO bamaze kuva ku isi yabazima.

Bidasubirwaho M23 yatangaje ko yamaze kwigarurira Umujyi wa Goma.

Perezida Tshisekedi yatunguye benshi ubwo yazamuraga mu intera Gen Cirimwami uherutse kuraswa na M23

Inzu y’ umuturage yatobowe n’ igisasu i Rubavu

🚨Amakuru Mashya 🚨 Gen Maj Peter Cirimwami,wari Guverineri w’ Intara ya Kivu y’ Amajyaruguru yishwe arashwe na M23.

Amakuru kandi avuga ko uyu mutwe wa M23 nyuma yo kubuza ingendo ku kibuga cy’ Indege cya Goma, wanatangaje ko wagaritse ingendo zo mu kiyaga cya Kivu.

Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, yavuze ko ibikorwa byose bihagaritswe kugeza hatanzwe irindi tegeko.Uyu muvugizi wa M23 yanasabye abasirikare ba FARDC bagifite imbunda kuzishyikiriza MONUSCO, hanyuma bagahita bajya kuri stade y’i Goma bitarenze saa kenda z’igicuku cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Mutarama 2025.

 

Related posts