Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Ibyo gutaha nk’inkoko byatewe ishoti, amasaha y’ibitaramo yazamuwe, akanyamuneza kubakunda agatama.

Ni kenshi cyane hagiye humvika bamwe mubaturage cyane cyane urubyiruko bijujutira amasaha yashyiriweho yo gufunga zimwe munzu z’ubucuruzi nk’utubari ndetse n’utubyiririro.

Ubusanzwe amasaha yo gufunga utubari, amahoteli, inzu zimyidagaduro, amarestora, utubyiniriro n’izindi akaba yari saa Tanu zijoro nkuko byari biri mumabwiriza yatanzwe nikigo k’igihugu gishinzwe iterambere Rwanda Development Board (RDB)

Kuri ubu iki kigo k’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyikaba cyashyize cyahinduye amasaha yo gufunguriraho ndetse no gufungiraho.

Kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu gufunga ni saa Saba z’ijoro naho kuwa gatandatu no kucyumweru gufunga ni saa Munani z’ijoro.
Ibi bikorwa byose bikazajya bifungura saa kumi nimwe za mugitondo.

Ibi RDB ibitangaje nyuma y’ubusabe bwinshi bwagiye butangwa nabamwe mubakenera batanga ndetse nabakenera izi serivise (service)

Ibi bikaba bije kubera igisubizo cyane cyane abahanzi ndetse nabategura ibitaramo kuko wasangaga amasaha yo gutarama ariyo masaha bagombaga gufungiraho, bikaba byatumaga benshi bagwa mubihano kubera aya masaha yarariho.

Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda cyongeye kwihanangiriza abafata amasaha yatanzwe bagashaka kuyahindura cyangwa kuyarengaho bitwaye impamvu zitandukanye ko ntawe iki kigo kizihanganira, cyatangaje ko uzarenga kumasaha yatanzwe azahanwa n’amategeko.

Related posts