Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ibyiyumviro by’umuhanzikazi Rihanna nyuma y’uko umugabo we agizwe umwere

Rihanna akanyamuneza ni kose

Umuhanzikazi Rihanna yagaragaje ko afite ibyishimo bidasanzwe nyuma y’uko umukunzi we Asap Rocky agizwe umwere ku byaha yarakurikiranyweho.

Rihanna mu byishimo bisanzwe yandikiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, abasangiza amarangamutima ye nyuma yo kumva inkuru y’uko umugabo we Asap Rocky yamaze kugirwa umwere n’urukiko ku byaha yarakurikiranyweho.

Yagize ati, “Ndishimye cyane, umuryango wacu urishimye, inshuti zacu zirishimye. Twese twari dutegereje iriya tariki duhangayitse ariko ubu imitima yacu yaruhutse. Bakimpamagara bambwira ko yabaye umwere nahise mbibwira abana bacu nubwo bataba babisobanukiwe, ariko nababwiye ko Se atsinze mu rubanza”.

Uyu mukunzi wa Rihanna, Asap Rocky yarakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukubita ndetse no kurasa mugenzi we mu ruhame akahasiga ubuzima witwaga Asap Reill babanaga mu itsinda rimwe ryitwaga Asap Mob.

Ibi byaha yarakurikiranyweho byakozwe mu kwezi ku Ugushyingo 2021, Kuri ubu Asap Rocky akaba yamaze kugirwa umwere n’urukiko muri uru rubanza yaregwagamo.

Related posts