Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Nuko mwe mutabizi! Ibyishimo bya Ndimbati n’amagambo yakoze benshi kumutima byabangamiye itangazamakuru mu kwakira Tity Brown

Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Tity Brown Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo yagizwe umwere n’urukiko kucyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure ndetse agahita arekurwa aho yasohotse muri gereza ya Mageragere yakirwa nabantu benshi barimo abo mu muryango, inshuti, Itangazamakuru n’abandi.

Ubwo Ishimwe Thierry yasohokaga muri gereza I Mageragere, Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati kugenzura ibyishimo bye byamunaniye burundu bituma abanyamakuru batabasha kuganira na Tity Brown.

Ndimbati wari umwe muri abo, yavuze amagambo menshi cyane akomeza umuntu ariko kandi anakora ku mutima, cyane ko yasogongeye ku buribwe bwo gufungwa.

Ndimbati yagize ibyishimo bidasanzwe kuburyo amarangamutima yamutwaye akabuza abanyamakuru kubaza Titi Brown ibibazo, n’ibyo bagerageje kumubaza Ndimbati akabiburizamo kubera amagambo menshi cyane yavugaga agaragaza ibyishimo atewe n’ifungurwa rya Tity Brown babanye muri gereza ariko nyuma akamusigamo.

Byageze aho abanyamakuru basaba Ndimbati guceceka kugira ngo habeho kumvikana mu mashusho bafataga, ariko akomeza kuba imbogamizi ikomeye cyane.

Ndimbati wari mu byishimo yabajije abanyamakuru impamvu bamubuza kuvuga, niko kuzamura ijwi cyane abwira abanyamakuru akamuri ku mutima mu kwakira Tity Brown.

Yagize ati “Hano abanyamakuru ni benshi induru yabo baravuga  ngo nceceke kandi ntabwo byemewe, ntabwo ngombwa guceceka.
Umuntu uri hano wese ashobora kuba atazi imbaraga zo kuva muri gereza.”

Abanyamakuru bakomeje kumusaba guceceka ariko aba ibamba, we akomeza kwigaragariza ibyishimo mu kwakira Tity Brown.
Ni mu gihe nta gihe kinini cyane gishize Ndimbati na we asohotse I Mageragere akurikiranweho icyaha gisa n’icya Titi Brown kuko yari akurikiranweho gusambanya umwana utujuje imyaka, na we yagizweho umwere

Tity Brown Kandi akaba yashimiye itangazamakuru cyane kubera ko ryamubaye hafi ndetse anavuga ko abanyarwanda cyane abakunzi be batari kuzamenya uko urubanza rwe rwagenze iyo ritabaho.

Uyu mubyinnyi Kandi yatangaje ko agiye kuba yasubukura akazi ke ndetse agakora cyane nkutangiye kuko afite byinshi byo kugeraho yakabaye yarakoze mu myaka ibiri ishize

Related posts