Ntibimenyerewe kubona umugore ubyara uri hejuru y’imyaka 45 biba bigoye cyane, mbese baba ari bacye kuko amahirwe yabo yo gusama aba ari macye cyane.
Umugore witwa Anne waje kuba icyamamare kubera kubyara ku myaka ye 65 niwe mugore wenyine wabyaye akuze kuruta abandi ku isi
Mu mwaka wa 2015 nibwo uyu mugore yabaye umugore w’ambere wabyaye ashaje cyane noneho akibaruka abana barenze umwe dore ko yibarutse 4 ndetse byaje kumugira icyamamare cyane.
Ubusanzwe ngo uyu mugore yakundaga abana cyane, yari afite abana 12, akaba yari umwarimu wigisha mu mashuri abanza ndetse yabaye nyogokuru mu mwaka wa 2000.
Muri 2005 nibwo uyu mugore yeguye mu kazi kujya mu zabukuru ku myaka ye 55, gusa yari afite gahunda yo kubyara undi mwana Aribwo yagiye guterwa amagi muri laboratory aza kubyara umwana w’umukobwa.
Nyuma y’imyaka 9 abyaye umwana w’umukobwa yamubwiye ko ashaka kugira abavandimwe.
Anne acyumva u ikifuzo cyumwana we yakoze ibishoboka ngo amushimishe, ni kenshi ababyeyi bakora uko bashoboye ngo bahe abana babo icyo bifuza.
Nibwo ku myaka ye 64 yahise avuga ko akwiye kongera kubyara, gusa noneho ikibazo cyari imyaka y’umugore kuko noneho yari akuze cyane.
Umugore yagiye mu bihugu byinshi aho kubyara ushaje bikorwa binyuze mugushyirwa amagi mu nda aba aribyo akorerwa ariko bamubwira ko ashobora kubyara umwana utujuje ibiro we avuga ko ashaka kubyara abana bane hubwo.
Ubwo umugore yabikoraga yanze kubibwirwa abana be bakuru yewe n’abaganga yasize mu gihugu cye cya Germany, Aribwo nyuma yaje kwibaruka abana bane abahungu 3 ndetse n’umukobwa umwe.
Inkuru yabaye kimomo ku isi hose Bose baratungurwa, ubu kuri ubu kubyara ukuze si ikintu abantu bagitindaho cyane nko mu bihe byashize kuko harabagenda babikora