Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Ibyari urubanza byahindutse iteramakofe nyuma y’uko umunyategeko yatatse uwo yaregaga

Kuri uyu wa gatatu,habaye agashya mu rukiko rwa Milimani muri Kenya nyuma y’uko umunyamategeko akubise umucuruzi waregwaga mu rubanza rwo gutanga indezo y’umwana.

Amashusho yashyizwe hanze na Citizen Digital yerekana aba baburanyi bashwanira muri koridoro y’urukiko mbere yuko avoka atera igipfunsi uregwa.

Umunyamategeko warwanye yari ahagarariye umugore waregeye indezo muri uru rubanza.

Ababari baje mu rukiko kugira ngohaburanishwe urubanza rw’uyu mugore usaba uyu mucuruzi indezo y’ibihumbi 600.000 by’amashilingi ngo afashe abana babyaranye.

Nk’uko impapuro z’urukiko zibivuga, uyu mugore avuga ko bombi bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko mu myaka 20 ishize ariko bakaba baratandukanye muri Mutarama 2021.

Itangazamakuru ntiryari ryemerewe kujya mu cyumba cy’urukiko mu gihe cy’iburanisha.

Related posts