Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ibyaranze weekend muri Ruhago yo mu Rwanda: Rayon Sports na Kiyovu nizo zatengushye abakunzi bayo , APR FC ikomeza kuzisatira.

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2022, nibwo habaga imikino y’ umunsi wa 11 wa Shampiyona , aho muri iyi mikino harimo uwahuje ikipe ya Musanze FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2_0 noneho Kiyovu Sports nayo yongeye kwihanizwa na Gasogi United iyitsinda ibitego 3_1, mu gihe APR FC yo yahagamwe na Mukura VS banganya 0-0.

Byakomeye! Ababyeyi barimo guha abana babo ibinini bibasinziriza kubera kubura ibyokurya.inkuru irambuye

Ubu agahinda n’ umubabaro ku bakunzi b’ aya makipe akurikiranye muri shampiyona kuko yatsinzwe arushwa nabo bari bahanganye.Mu mukino wabereye kuri stade Ubworoherane, Rayon Sports yatsinzwe ibitego 2-0 ndetse inahabwa ikarita itukura yahawe Ndizeye Samuel wakoreye ikosa rikomeye Ndahayo Valerie kugeza ubwo Ambulance imutwaye.

Ku munota wa 84 Rayon Sports yatsinzwe igitego cya mbere cyatsinzwe na Peter Agbrevor ku mupira yari ahawe na Niyonshuti Gad wari uwuzamukanye.

Nyuma y’iminota 2 ku munota wa 86 Musanze FC yabonye igitego 2 cyatsinzwe na Namanda Wafula ku mupira yari aherejwe na Mbogamizi Patrick wazonze cyane iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda.

Ku rundi ruhande,Ikipe ya Gasogi United iri mu zatesheje igikombe Kiyovu Sports umwaka ushize,yongeye gusubira urucaca irutikura ibitego 3-1.Ibitego bya Gasogi United byatsinzwe na Malipangu watsinze bibiiri ku munota wa 14’,n’uwa 76 kuri penaliti naMackenzie kuwa 90+5,Mu gihe Kiyovu yatsindiwe na Fiston.

APR FC yo yahagamwe na Mukura VS banganya 0-0.

Nubwo yatsindiwe i Musanze, Rayon Sports iracyayoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 22,ikurikiwe na Kiyovu na 21 mu gihe APR FC ifite 19 ku mwanya wa 3.

Dore uko imikoni yagenze ejo hashize :

Kiyovu Sports 1-3 GASOGI UNITED
MUSANZE 2-0 Rayon Sports
Mukura VS 0-0 APR FC
RWAMAGANA FC 1-0 Espoir FC

Urutonde rwagateganyo shampiyona:

  1. Rayon Sports 22 Pts
  2. Kiyovu Sports 21 Pts (+1)
  3. APR FC 19 Pts
  4. Gasogi United 18 Pts

Related posts