Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ibyamamare byaciye inyuma abakunzi babo bikabatera  ihungabana

Ni kenshi ibyamamare mu ngeri zinyuranye bikunze kuvugwaho guca inyuma abakunzi babo, ariko hari ugucana inyuma kwavuzweho cyane mu mateka mu bihe bya vuba.Abarimo Jay-Z n’umugore we Beyoncé, Neymar Jr, Justin Timberlake na Britney Spears, Tiger Woods, Arnold Schwarzenegger n’abandi, ni bamwe bagarutsweho cyane kubera gucana inyuma.

Dore abasitari 10 baciye inyuma abakunzi babo:

1. Justin Timberlake na Britney Spears:Mu gitabo cya Britney Spears yise “The Women In Me” yasohoye mu 2023, yavuzemo uburyo ahagana mu 2000, yaciye inyuma umukunzi we Timberlake ku mubyinnyi witwaga Wade Robson.Muri icyo gitabo kandi, yavuze ko Timberlake nawe yamuciye inyuma ku wundi mukobwa atavuze izina, nubwo bose biyemeje gusiga inyuma ayo mateka bagakomeza urukundo, nubwo n’ubundi batarambanye.

2. Neymar Jr na Bruna Biancardi:Mu 2023 umukinnyi wa ruhago Neymar Jr, yemeye ko yaciye inyuma umukunzi we Bruna Biancardi ku wundi mukobwa atavuzwe izina, byari nyuma y’amezi abiri batangaje ko bitegura kwibaruka.

3.Justin Timberlake na Jessica Biel:Mu 2019, umuhanzi Justin Timberlake yemeye ko yaciye inyuma umukunzi we, nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hari hakomeje gusakara amafoto y’ibikorwa bye, nawe aca bugufi asaba imbabazi avuga ko yabitewe n’inzoga.

4.John Legend na Christine Diane Teigen:Mu 2020 John Legend yaje kwemera ko guhera atangiye kuba umusitari, yakomeje kugenda aryamana n’abakobwa batagira ingano, aho yemeye ko umugore we Christine Diane Teigen yamuciye inyuma kenshi nyuma yo kubana mu 2013.

5.Jay-Z na Beyoncé:Nyuma y’uko Beyoncé asohoye album yise Lemonade, abantu batangiye kwemeza ko Jay-Z ntakabuza amuca inyuma, nubwo bose bakomeje kuryamaho kugera ubwo Jay-Z yasohoye album akayita 4:44, asaba imbabazi umugore we n’umwana wabo Blue.Jay-Z yaje gutangariza New York Times ko we n’umugore we byari gushoboka ko batandukana, gusa ko biyemeje kurwanira urukundo rwabo kugira ngo abana babo bazabeho neza.

6.Kevin Hart na Eniko Parrish:Mu Ukwakira 2017, ubwo umugore wa Kevin Hart, Eniko Parrish, yari afite inda y’amezi umunani, uyu mugabo yatunguye abakunzi be yemera rwose ko yakomeje guca umugore we inyuma inshuro nyinshi, gusa aratakamba asaba imbabazi.

7.Usher na Tameka Foster:Mu 2012, Usher yemeye ko mu 2009 yaciye inyuma Tameka Foster inshuro zirenze imwe, ndetse Foster yaje kwemeza ko yabikekaga ko Usher amuca inyuma, bituma batandukana.

8. Tiger Woods na Elin Nordegren:Tiger Woods wamamaye muri golf, nawe mu 2009 yashinjwe guca iyuma umugore we Elin Nordegren, ariko nawe aza guca bugufi arivuma avuga ko yamaze igihe kirekire aca inyuma umugore we, gusa asaba imbabazi.

9. Arnold Schwarzenegger na Maria Shriver: Rurangiranwa muri sinema Arnold Schwarzenegger nawe yacaga inyuma umugore we ku mukozi wo mu rugo witwaga Mildred Patricia kugera baje no kubyarana umwana. Uyu mugabo nawe yaje kwemera amakosa yose asaba imbabazi.

10. Jack Nicholson na Anjelica Huston: Nyuma y’imyaka 17 aba bombi babana mu rukundo rw’intangarugero mu ruganda rwa sinema muri Amerika Hollywood, baje gutandukana mu buryo bwasize umugani.Batandukanye ubwo Jack yabwiraga umugore we ko yabyaranye na Rebecca Broussard, ako kanya nta bindi biganiro byigeze bibaho bahise batandukana.

Related posts