Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ibyamamare bikomeje gupfa umusubirizo, umukinnyi wa filime nyarwanda ukomeye cyane y’itabye Imana.

Urugendo rw’umuntu ku isi rutangira avutse rukarangira apfuye, nyamara kubera uko tuba twarabanye nuwo muntu uba atabarutse ntitubasha kubyakira no kubyumva vuba.

Mugitondo cyo kuri uyu wagatandatu nibwo humvikanye inkuru y’inshamugongo kubakunzi ba sinema Nyarwanda kubera urupfu rw’ukukinnyi wakunzwe nabatari bake.

Umukinnyikazi wa Filime Nyarwanda Nyakubyara Chantal wamamaye cyane nka Nyiramana muri filime ya Seburikoko yitabye Imana nyuma y’igihe arwaye.

Uyu nyakwigendera akaba yaramaze igihe arwaye indwara ya Diabete ariko akaba yaraje kubimenya atinze maze iyi ndwara iramuzahaza, nyuma haje kuziramo n’umuvuduko wamaraso indwara zimubaho utuhurirane bikaba byaje kumuviramo kuhaburira ubuzima.

Uyu mubyeyi akaba yaramaze iminsi arwariye mubitaro bya karere ka Nyarugenge akaba yaramaze iminsi itatu asezerewe mubitaramo ngo ajye kurwarira murugo.

Nyiramana yakinnye muri filime nyinshi ariko iyo yamamayemo niyitwa Seburikoko itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Uyu mubyeyi aka yarakinaga adafite umugabo maze abagabo Bose bo mugace yaratuyemo bakaza kumutereta ngo bahuze urugwiro.

Nyiramana akaba yitabye Imana yari yarahagaritse ibyo gukina filime dore ko amaze igihe atagaragara kubera ikibazo cy’uburwayi yarafite.

Related posts