Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ibyago bigwira abagabo, Umugabo nyuma y’isaha imwe aguze imodoka yahise ayikoresha impanuka

Umugabo w’Umunyanijeriya yarokotse impanuka ikomeye ubwo nyuma y’isaha imwe aguze imodoka yahise ayikoresha impanuka ariko ku bw’amahirwe akayirokoka.

Uyu mugabo ibyago ntibyategereje igihe kinini ngo bimugereho kuko yaguze iyi modoka ye ahagana mu ma saa yine za mu gitondo maze ubwo yari mu muhanda n’ibyishimo byinshi ahita akora impanuka ahagana saa tanu n’igice. Ni imodoka yari yaguze yo mu bwoko bwa Toyota Venza.

Mu mashusho yagaragaye kuri interineti abaturage bari bashungereye iyi modoka baje kureba ko uyu mugabo yaba agitera akuka nyuma y’impanuka ariko kubw’amahirwe basanga akiri muzima.

https://www.instagram.com/tv/CcDsMQaAmCm/?utm_source=ig_web_button_share_sheet

Related posts