Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ibyabaye kuri babakozi b’ Akarere ka Rutsiro bashinjwa kwiba imyambaro yagenewe imiryango yibasiwe n’ ibiza, babuze ayo bacira nayo bamira kubera ibyo bahuye nabyo

 

Abakozi b’ Akarere ka Rutsiro baherutse gutabwa muri yombi nyuma yo gukekwaho kwiba imyenda n’ inketwo yagenewe imiryango yibasiwe n’ ibiza , byatangajwe ko birukanwe burundi ku inshingano zabo.

Muri aba harimo Dasso witwa Ndungutse Jean Pierre , na Muhawenimana Claudine n’umushoferi witwa Muhire Eliazar birukanwe burundu.

Ku mugoroba wo ku wa 16 Gicurasi 2023, nibwo inama y’ Umutekano iteguye y’ aka Karere ka Rutsiro yateranye yemeza ko uwitwa Mujawamariya Nathalie, umusigire mu ishami ry’ubuhinzi akaba ashinzwe ibihingwa ngengabukungu mu Karere na Uwamahoro Eugénie, ushinzwe Amakoperative mu Karere nabo birukanwa ku kazi.

Amakuru akomeza avuga ko Akarere kagiriwe inama yo kwirukana burundu bariya bakozi kabone n’ubwo Inkiko zitarabahamya ibyaha barimo gukekwaho.

Umuyobozi w’ Akarere ka Rutsiro , Murekatete Triphose , ubwo yavuganaga n’ umunyamakuru ntabwo yigeze ashaka kuvuga ku iyirukanwa ry’ aba bakozi.

Abo bantu batawe muri yombi tariki 14 Gicurasi 2023, nyuma yo kumenya amakuru ko bibye imfashanyo y’imyenda n’inkweto byari bigenewe imiryango yibasiwe n’ibiza.

 

Aba bombi kuri ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango.

Aya makuru yamenyekanye ubwo bamwe mu bagize itsinda ryari rishinzwe gutanga imyenda, babonye ko hari ibyagiye binyerezwa ku ruhande batanga amakuru, ubuyobozi n’inzego z’umutekano zirabikurikirana zisanga koko yaribwe.

Ivomo:Umuseke.rw

 

 

 

Related posts