Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ibya Zaba na Miss Lynda birangiye bitahuwe byose,Umubano wabo wakubiswe ishoka.

Abakinnyi ba film nyarwanda Miss Lynda na Zaba umubano wabo wakubiswe ishoka. Ni kenshi hagiye hanugwanugwa gucana inyuma ariko Zaba akagaragara abitera utwatsi avuga ko atabyitaho bose bakavuga ko ntawakina n’akazi. Amakuru avuga ko aba bakinnyi bombi bakimara gushwana buri wese yahise asiba amafoto y’undi kurubuga rwe nka Instagram, Facebook, Twitter n’izindi.

Amakuru avuga ko Lynda mu gihe yarimo akorana na zaba yari afite undi musore w’umunyamahanga bakundanaga ariko abiziranyeho na Zaba, gahunda yabo kwari ukumurya amafaranga. Nyuma Zaba nawe ngo yaje kubona umukobwa w’umunyamahanga barakundana ariko nawe abimenyesha Lynda bombi bemeranya ko gahunda ari ukubakuraho amafaranga.

Umusore wa Lynda yaje mu Rwanda amusaba ko yajya guhura na we ariko Lynda aranga kuko yangaga ko Zaba yabibona nabi kandi uwo musore ntagahunda yindi ihambaye yari amufiteho. Ikibabaje ni uko Zaba uwo mukobwa we yari yaratomboye yaje mu Rwanda Zaba akemera kujya guhura na we aho bivugwa ko banagiranye ibihe byiza cyane.

Lynda amaze yaje kubimenya kuko Zaba yagiyeyo mu ibanga. Amakuru avuga ko yahise yivumbura agahita akatira Zaba. Zaba mu mvugo ye yagiye agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye ntabyinshi abivugaho, we akomeza ahamya ko ngo ibyo bibaho, agahakana ko batandukanye burundu ariko akemeza ko harimo agatotsi. Mu kiganiro yatanze kuri YouTube yagize ati”benshi bavuga ko Lynda agira umushiha abandi bakavuga ko afuha ariko ntabwo aribyo” gusa Zaba nyuma avuga ko kuba afuha byo aribyo gusa akomeza avuga ko batatandukanye ahubwo ari uko batameranye neza. Agira ati”ntabwo twatandukanye ahubwo ni uko tutameranye neza hari utuntu twapfuye tutahuje ariko abakunzi bacu batuze turacyarikumwe kandi turacyakorana ahubwo ni utuntu tutameze neza”.

Muby’ukuri n’ubwo Zaba akomeza ahishira icyo yaba yarapfuye na Lynda kandi agakomeza ahisha ko batandukanye, ariko ibimenyetso n’uburyo buri wese yasibye amafoto y’undi bigaragaza ko ishyamba atari ryeru. Ibi byatumye hakererwa content yari yamaze kugeza amashusho ku mbuga zabo nkoranyambaga nka Instagram aho bari bamaze gusohora amashusho Zaba yambaye ijipo Lynda ariwe wambaye ipantaro iyo biteguraga gusohora.

Bamwe mu bakunzi ba Zaba bamukurikirana umunsi ku wundi ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hose, nyuma y’ikiganiro Zaba yatanze ku rubuga rwa YouTube mu bitekerezo batanze bagiye bagerageza kubuza aba bakinnyi bombi kuba batandukana. Mu magambo yabo bagize bati”please guys don’t separate mwihanganirane kandi Zaba niba ubona akazi karimo kuguteranya na Lynda kandi umukunda so, think about it mwicare mubiganire akubwize ukuri icyo ashaka kuko mushobora gushyira amafaranga imbere ukabona arabatandukanije mwihanganirane “. Zaba we atangaza ko bazongera bakiyunga umubano wabo ugasubira nka mbere kandi yizeye ko bizakunda.

Related posts