Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ibivugwa: Platini yasanze umwana atari uwe! Dore ibyahishuwe ku itandukana ry’ uyu muhanzi n’ umugore we wamukinyemo agapira!

Rimwe  na rimwe ubuzima hari igihe ububurira forumire ukumva utabubamo, cyangwa ugahitamo kububamo mu bibazo nyamara utishimye cyangwa se urenzaho. Rimwe na rimwe hari abo twumva biyahuye, gusa siwo mwanzuro nyawo, Ibi byose nshobora kuba mvuze haruguru, nibyo bivugwa ko byabaye ku muhanzi w’icyamamare mu muziki nyarwanda Platini, nk’uko amakuru abihamya.

Hari amakuru avuga y’uko Platini atakibana n’umugore we, nyuma yo kubyarira iwe umwana utari uwe.Bijya gutangira, Platini wari umaze igihe abana n’umugore we bishimye ndetse banishimira ubuzima babayemo, bwaje kuzamo kidobya ubwo yahamagarwaga.

Platini yahamagawe na Terefone y’umuntu atazi imubwira ko umwana avuga ko yabyaye atari uwe, ahubwo ko ari uw’uwo musore umuhamagaye, amusaba kubigenzura.

Platini utarahise yakirwa n’ibyo abwiwe yahise akupa uwo musore, atekereza ko nk’umusitari baba ari ba batekamitwe bakunda kubahamagara (Bijya bibaho mu bantu bazwi).Hashize iminsi, Platini wa musore yongeye kumuhamagara, maze amubwira ko nyamara umwana ari uwe (uwo wahamagaye), ahubwo yakwihutira kubigenzura.

Platini yahise atangira gutekereza kubyo uwo muntu amubwiye inshuro ebyiri, maze ahamagara umwe mu banyamakuru (umutekano we ni ingenzi) w’inshuti ye maze amuganiriza uko ikibazo giteye nyuma ya terefone zigera muri ebyiri yari amaze kwakira.

Platini yamusobanuriye ibyo uwo musore yamubwiye, maze umunyamakuru amugira inama yo kujya gupimisha ADN kugira ngo bemeze ibyo uwo musore ari kuvuga.

Bagiye inama ndetse banzura ko bagomba kujya kwa muganga gupimisha ADN, ndetse bakajyana n’uwo wavugaga ko umwana ari uwe.

Nyuma yo kwanzura Platini yasabwe kutagira uwo abibwira yewe n’umugore we, ndetse ko bazanagenda umugore we atabizi.

Umunsi umwe Platini ari bwirirwe mu rugo, umugore yabyutse ajya mu kazi nk’ibisanzwe, maze Platini aba abonye umwanya mwiza wo kumenya ukuri.

Platini yahamagaye uwo munyamakuru bagiye inama, ndetse banzura ko bagomba guhurira kuri bimwe mu bitaro bya hano i Kigali bagapimisha.

Bahageze Platini yabonanye bwa mbere n’uwo musore uvuga ko umwana ari uwe, maze amubwira uko byose byagenze.

Uwo musore yabwiye Platini ko yabwiwe na Olivia umugore wa Platini (mbere batarashakana) ko yamuteye inda, maze uwo musore akabyamaganira kure bitewe n’uko yari amuzi, ndetse ngo ataniteguye guhita arera umwana, aramuhakanira.

Olivia bitewe n’uko yaryamanaga nabo bombi, yahise abibwira Platini, maze yanga kumukoza isoni ari nabwo bahise bapanga ubukwe bwihuse kugira ngo abyare bari kumwe (Ababyibuka neza bibuka ko uyu mugore yakoze ubukwe atwite).

Nyuma yo kuganira ni nabwo uwo munyamakuru yahageraga, maze binjira bajya aho bakorera ADN. Mu bimenyetso byagaragaye byagaragaje ko umwana atari uwa Platini, ahubwo ari uw’uwo musore.

Platini yaguye mu kantu ndetse abura aho akwirwa, bitewe n’urukundo yakundaga ‘umwana we’ n’umugore we.Nyuma y’uko abari aho babonye ko yabuze aho akwirwa, baramwihanganishije maze uwo munyamakuru akaba n’inshuti ye magara amusaba ko atahita abibwira umugore we, ndetse ko na Papa we wari umaze kugaragara atahita yerekana ibintu byose.

Bidatinze Platini yaragiye akomeza kubaho nk’umugabo ibyo byose abizi, ariko anakomeza gukunda umugore n’umwana nk’ibisanzwe.

Bidatinze Platini wari ufite ibitaramo muri Amerika yanze kugira icyo amubwira, ndetse umugore we ni nawe wamuherekeje.Ku mugoroba wo kuwa 10 Ukwakira 2022, Platini aherekejwe n’umugore we ndetse n’‘umwana’ bamugejeje ku Kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari agiye gukorera ibitaramo bitandukanye.

Umugore yabimenye gute?

Ubwo yari muri Amerika, umugore wa Platini yahamagawe na Terefone y’umushuti we ukora ku bitaro bapimiyeho ADN, amubwira ko aherutse kubona umugabo we ateruye umwana n’uwo munyamakuru ndetse n’undi muntu bari kuri ibyo bitaro, ngo ariko we ntiyamubonye.

Umugore yahise agwa mu kantu yumva ko bamuvumbuye, niko kongera guhamagara uwo mushuti we wamuhaye amakuru, ngo amurebere icyo bari baje gukora.

Mu kumurebera basanze bari baje gukora ADN, maze umugore abivumbura gutyo umugabo we ari muri Amerika.

Nk’undi mugore wese wari utuje yumvise ko ibibazo byavutse, maze ahitamo guta urugo. Uwaduhaye amakuru avuga ko umugore yagiye kubikuza amafaranga ndetse ajyana n’ibintu, ku buryo Platini ava muri Amerika atahamusanze.( src: Inyarwanda.com)

Related posts