Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ibintu bihinduye isura igitaramo The Ben azakorera i Burundi kijemo abandi bahanzi bakomeye cyane, amatike batangiye kuyagura nk’abahinzi bagura amasuka kumuhindo.

Umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda ndetse muri Afurika y’uburasirazuba Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben amaze igihe ategura igitaramo kimbaturamugabo.

The Ben afite igitaramo ku itariki ya 30 Nzeri 2023 ndetse no ku itariki 01 Ukwakira 2023 aho kwinjira muriki gitaramo bizaba bihenze cyane kuko harimo n’itike irengeje miliyoni.

Muriki gitaramo hakaba hongewemo abahanzi bakomeye cyane mugihugu cy’u Burundi aribo Big Fizzo ndetse na Sat B

Ibi bije nyuma yaho Big Fizzo atangaje ko The Ben akwiye kugenda aseta ibirenge kuko agace agiyemo gafite banyirako kandi ko adateze kukwigarurira nkuko bagafashe.

Iki gitaramo kimaze igihe kigera kukwezi gitegurwa, imyiteguro ikaba irimbanyije.

Bamwe mu bahanzi bakomeye bagiye bashishikariza abantu kuzitabira iki gitaramo kizaba Ari kimwe kubikomeye muri Afurika y’uburasirazuba nka Diamond Platnumz yagiye agaragara ashishikariza abamukurikira kuzitabira iki gitaramo kizaba kirimo n’umusore uvanga imiziki usanzwe akora muri Wasafi Record.

Related posts