Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ibimaze gutangazwa nyuma y’ uko Hotel ya Marriott yaba yafashwe n’ inkongi y’ umuriro

Hoteli Marriott y’inyenyeri eshanu, iherereye mu mujyi wa Kigali,mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo yagaragaye icumba umwotsi w’umukara,bikekwa ko ihiye.

Ubuyobozi bwa Hoteli Marriott bwanyomoje ayo makuru yavugaga ko yafashwe n’inkongi y’umuriro aho bemeje ko barimo bakora amasuku no gukora bimwe mu bikoresho byo muri iyo hoteli.

Nyuma y’uko hagaragaye umwotsi mwinshi wavaga muri Hotel ya Kigali Marriott bigacyekwa ko iyi nyubako yaba yafashwe n’inkongi y’umuriro,ubuyobozi bwayo bwatangaje ko umwotsi wahagaragaye watewe n’imirimo ijyanye no gutunganya (maintenance) imashini zishyushya amazi.

Kubera abashyitsi benshi batinze kuyisohora,ngo uyu munsi bayisohoreye rimwe iza ari myinshi.

Iyi hoteli yavuze ko nta nkongi y’umuriro yabayeho,ko uyu mwotsi waturutse ku mirimo yo gutunganya.Yagize iti: “Turashaka kwizeza abantu ko ibyabaye muri iyi nyubako atari inkongi y’umuriro. Ahubwo, umwotsi watewe n’akazi ko gukora imashini[boiler] ishyushya amazi.”

Iyi hoteli yasabye imbabazi ku ngaruka ibi byaba byateye ndetse ko ikipe yabo tekinike iri gukemura ikibazo cyatumye benshi bikanga ndetse ko intego yabo ari iyo gutuma abashyitsi babo bamererwa neza cyane.

Related posts