Ibiganiro by’amahoro bigiye kubera mu Busuwisi, ariko imirwano iracyakomeje gutera impungenge abaturage

 

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ryohereje intumwa mu gihugu cy’u Busuwisi mu rwego rwo kwitabira ibiganiro by’amahoro biteganyijwe hagati yaryo na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Icyakora, iri huriro rikomeje gushinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza ibikorwa bya gisirikare bishobora kubangamira uru rugendo rw’amahoro.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 9 Mata 2026, AFC/M23 yavuze ko nubwo yemeye inzira y’ibiganiro, ingabo za Leta ya Congo zakomeje ibitero mu duce igenzura, cyane cyane muri Masisi, ahitwa Nyabyondo na Gahira. Ibi bitero bivugwa ko bikorwa hifashishijwe indege z’intambara n’intwaro ziremereye, bikaba biteza impungenge ku mutekano w’abaturage.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko kuva ku wa 8 Mata 2026 imirwano yiyongereye, bigatuma abaturage bagira ubwoba bukabije. Yashimangiye ko ibi bikorwa bihabanye n’umwuka w’ibiganiro by’amahoro.

AFC/M23 inashinja Leta ya Congo gukoresha “politiki y’amasura abiri”, igaragaza ubushake bwo kuganira ariko igakomeza n’intambara. Ibi ngo bishobora kuyobya amahanga mu gihe abaturage bakomeje kugirwaho ingaruka zikomeye zirimo guhunga, inzara n’umutekano muke.

Ibiganiro bizabera mu Busuwisi kuva ku wa 13 kugeza ku wa 17 Mata 2026, bikaba byitezweho gutanga icyizere cyo kugabanya umwuka mubi mu burasirazuba bwa RDC.