Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
AmakuruUrukundo

Ibi bintu birakwereka ko uwo muri gukundana atakwiyumvamo, inkuru irambuye

Buriya urukundo ni kimwe mu bintu bituma isi imeze uko imeze ubu rutuma abakundanye babana neza bishimye , bashimana , bakazabana bakabyara ndetse n’ abo babyaye bakabatoza urwo rukundo gusa si ko bose bibahira ngo urukundo rugende neza nk’ uko babyifuza kuko rimwe na rimwe hari igihe hazamo imbogamizi ugasanga baratandukanye.

Uyu munsi kglnews.com hari ibintu bitandukanye twabateguriye byakwereka ko uwo mukundana akubeshya , atagukunda ahubwo ashobora kuba afite undi akundana nawe , cyangwa afitiye ibyiyumviro biruta ibyawe kabone nubwo baba batarakundana.

Mukobwa cyangwa musore ibi nibyo bintu bitanu byakwereka ko uwo mukundana akubeshya.

Ntiyifuza ko muvuga ahazaza hanyu: umukobwa cyangwa umuhungu ugukunda bya nyabyo iyo muri mu rukundo w’ umva akunze kugira inzozi z’ ahazaza hanyu , uko muzabaho , abana muzabyara , uko inzu muzabamo izaba imeze. Utagukunda iyo mushatse kujya muri ibyo biganiro biramubangamira ku buryo mushobora guhita mubishwanira ako kanya.

Kukugereranya: Umuhungu cyangwa umukobwa utagukunda uzasanga kenshi akugereranya n’ uwo bahoze bakundana cyangwa na none ugasanga akugereranya n’ abandi bahungu , cyangwa abandi bakobwa kandi ukumva abavuga neza cyane kukurusha. Niwumva uwo mukundana akunze kukugereranya n’ abandi uzamenye ko atagukunda by’ ukuri arimo aragerageza kujyenda akwikuramo buhoro buhoro.

Ntabwo aterwa ishema na we: Umuhungu cyangwa umukobwa gutinyuka kukuvuga mu ruhame , cyangwa ngo atinyuke kukwereka inshuti ze , yewe rimwe na rimwe ntaba ashaka kugendana na we ku mugaragaro.

Ntabwo aguha umwanya: Uzakunda gusanga cyane umuhungu cyangwa umukobwa mukundana ataguha umwanya nk’ uko byari bikwiye , ahora akubwira ko ahuze ku buryo utabasha kumubona uko ubishaka ngo wishimane na we cyangwa muganire byimbitse ku rukundo rwanyu na we, icyo gihe aba akwima umwanya we kandi na we uba ubibona.

Kwirakaza cyangwa kwivumbura:Iyo umukobwa cyangwa umuhungu atagukunda ikosa rito gusa riba rinini ku buryo utabitekerezaga. Rero umuhungu cyangwa umukobwa utagukunda akwivumburaho buri kaya kandi ku bintu bidafatika ku buryo iyo urambirwa vuba uhita umureka.

Related posts