Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ibi bimenyetso byakugaragariza umukobwa ukeneye umuhungu umutereta.

Ibi bimenyetso byakugaragariza umukobwa ukeneye umuhungu umutereta.

Mu buzima busanzwe kuba ingaragu bishobora rimwe na rimwe kurambirana ugasanga umukobwa ni mwiza ariko ugasanga ni wenyine , ibyo bikamutera kwiheba cyane no kugira ishyari mu gihe abandi bameze neza bari kumwe n’ abakunzi babo.

Abahanga rero mu bijyanye n’ imibanire batangaje ko hari imyitwarire abakobwa bakiri ingaragu bagira ishobora kwerekana ibyiyumviro byabo birimo no kwifuza kugira umukunzi.

Uyu munsi rero hari ibintu bitanu umukobwa ukiri ingaragu ndetse wifuza umukunzi akora:

  1. Bambika ubusa ibice by’ umubiri wabo: umukobwa ushaka umukunzi agenda mu muhanda asa n’ uwambaye ubusa buri buri ahanini aba agira ngo arebe ko nta muntu wamuha urukundo, ariko ukuri ni uko gushaka umukunzi bitavuze kwiyambika ubusa.
  2. Bakunda kwigaragaza bambaye imyenda ikurura abasore: Ikizakwereka umukobwa warambiwe ubusiribateri usanga yiyambika imyenda ikurura abasore ubundi amafoto ye akayakwiza ku mbuga nkoranyambaga ngo arebe ko ahari hari uwamubaza izina.
  3. Bishimira ibirori: Nta kibi kiri mu gukunda ibirori, ariko ntibikwiye kuba ikintu cyonyine wumva wakora gusa. Benshi mu bakobwa b’ abaseribateri bakunda ibirori kuko baba batekereza ko bishoboka cyane ko bahura n’ umuntu ushobora gutangira umubano na bo , abakobwa badafite ibyiringiro byo kubona abakunzi ntibasiba ikirori uko cyaba kimeze kose.
  4. Bihata mu myenda itabakwira: Ibiranga umukobwa ushaka umukunzi cyane ahanini yihata mu twenda tutamukwira ugasanga utwo twenda ntitumwemerera kurya byinshi ntidutuma abasha kwicara neza cyangwa se kugenda neza, nubona bene uyu mukobwa uzamenye neza ko icyo yifuza ari uwamukunda akamukura mu bwigunge.
  5. Bigana imico y’ abanyamahanga nko gutobora ahantu henshi ku mubiri: Nubona umukobwa yarakoze uko ashoboye kose akishyiraho’ tatouage’ agatobora ugutwi kose akakuzengurutse amaherena , aba agerageza kureba ko hari uwamubaza izina kuko yarambiwe gutegereza ariko buriya icyo batazi ni uko iyo mico ari yo ituma abahungu benshi babagendera kure.

Related posts