Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

i Nyamagabe: Baguye mu kantu mu gihe bari babonye grenade ebyiri igihe bari gukura amategura ku  nzu imaze imyaka isaga icumi itagira uyibamo

 

Ibi byabereye mu  rugo rwo mu Murenge wa Mushubi,  mu Karere ka Nyamagabe,  aho hagaragaye ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa grenades byari biri mu gisenge cy’inzu.

Ni mu gace ko mu Kagari ka Cyobe ,

Umuyobozi w’uyu mudugudu wa Gaseke, SENEZA Albert, yatangaje ko izi grenades zabonetse muri uyu mudugudu ubwo abaturage bari mu bikorwa byo kukura amategura ku inzu yagaragaraga ko hasigaye igihe gito ngo  isenyuka. yavuze ko izi grenades zabonetse ubwo barimo basakambura inzu yari imaze imyaka hafi icumi ntamuntu uyituyemo.

Yagaragaje ko iyo nzu mu gihe cya Jenoside yari ituyemo umusirikare witwaga Francois, amakuru akaba atangaza ko yari afite ipeti rya sous lieutant. Akaba yaraje guhungira mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC ntiyigera agaruka gihugu cye.

Yatangahe ko mu gihe barimo basakambura iyo nzu, umusore wakuragaho amategura yatunguwe no gujubira amaso  ibintu bibiri mu gisenge bimeze nk’amacupa, ni uko umukecuru bari kumwe (mushiki w’uwo musirikare wabaga muri iyo nzu) yihutira kubimenyesha umuyobozi w’umudugudu.

Gasore Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubi  yavuze ku ibyabaye avuga ko ibyo bisasu byabonetse mu nzu y’umukecuru wari umaze igihe kinini apfuye, igihe barimo kuyisakambura kuko yari ishaje bashaka gukuraho amategura ngo atangirika kandi bayakoreshe ikindi kintu kuko yari yubatse mu manegeka.

Yagize ati “ni byo koko kuwa Gatanu ibyo bisasu byaragaragaye mu nzu y’umuturage, ariko amakuru akavuga ko hari umusirikare wa ex-FAR wahabaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 waje guhungira muri Congo, ashobora kuba yarabisize mu nzu y’iwabo mbere yo guhunga.”

Gusa kugeza ubu izi ‘grenades’ nta kibazo cy’umutekano muke zigeze ziteza cyane ko zari zigaragara nkizishaje.

 

UMWANDITSI: NDAYISHIMIYE Libos.

Related posts