Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

I kibeho:Uwari wagiye kwishakira ibyo abana be barya mu murima yahitanywe n’abagizi ba nabi .

Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023 nibwo mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umubyeyi w’imyaka 48 witwaga Mukandori Beatha.

Inkuru mu mashusho

Biravugwa ko abana bari bagiye kwahira ubwatsi babonye umurambo uryamye mu murima bakihutira kubimenyesha ubuyobozi hanyuma inzego z’umutekano nazo zihutira kujyayo zisanga nk’uko byagaragaraga umurambo wa nyakwigendera ufite ibikomere byinshi cyane mu mutwe, mu maso huzuye amaraso ndetse isura ye itagaragara neza.

Umurambo wa nyakwigendera ukaba wasanzwe mu murima hirya hari ibijumba yari amaze gukura. Abaduhaye amakuru badutangarije  ko bakeka ko nyakwigendera yakubiswe isuka izwi nka majagu mu mutwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Bwana Murwanashyaka Emmanuel avuga ko iyi nkuru bayimenye, gusa atangaza ko inzego z’umutekano ziri mu iperereza ngo zimenye abagize uruhare Ku rupfu rw’uyu mubyeyi ndetse ko nta byinshi yabivugaho.

Gusa mu kiganiro n’abaturanyi ba Nyakwigendera badutangarike ko ntamuntu uzwi wari ufitanye ikibazo nawe, gusa kuri ubu abagera kuri batanu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo mubyeyi  bamaze gutabwa murkandi wamenye amakuru ko hari abantu batanu batawe muri yombi my gihe iperereza rigikomeje.

Related posts