I Doha habereye ibiganiro bikomeye, Tshisekedi yagaragaje aho RDC ihagaze ku kibazo cya Qatar

 

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yagiriye uruzinduko i Doha muri Qatar, aho yagiranye ibiganiro bikomeye n’Umuyobozi w’ikirenga w’icyo gihugu, Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byibanze ku bibazo by’umutekano n’imibanire mpuzamahanga.

Nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, impande zombi zaganiriye ku miterere y’umutekano mu karere ndetse n’aho isi ihagaze muri iki gihe, by’umwihariko ku bibazo bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwo Hagati.

Mu biganiro byabo, Perezida Tshisekedi yagaragaje ko RDC ihangayikishijwe n’umutekano muke uri mu karere ka Qatar, ashimangira ko igihugu cye gishyigikiye byimazeyo Doha mu ngamba iri gufata zo kurinda ubusugire bwacyo, umutekano w’abaturage bacyo ndetse n’uw’akarere muri rusange.

Yagarutse ku byo yise ibikorwa by’igitutu n’ibitero bikomeje kwibasira Qatar n’ibindi bihugu byo mu karere, agaragaza ko RDC ihagaze ku ruhande rw’amahoro, ituze n’ubusugire bw’ibihugu,nk’ uko Actualite.cd ibuvuga dukesha iyi nkuru.

Emir wa Qatar yashimiye Perezida Tshisekedi kuri uwo mwanya, avuga ko inkunga ya RDC ari ingenzi mu bihe igihugu cye kiri guhura n’ibibazo by’umutekano. Yanashimangiye ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje gutera imbere, cyane cyane mu nzego z’ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari.

Impande zombi zongeye gushimangira ubushake bwo guteza imbere ubufatanye no gushyigikira amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga. Banaganiriye ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu.

Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi bakuru ku mpande zombi, barimo Umuyobozi wa Diwan y’Emir, Abdullah bin Mohammed Al Khulaifi, na Minisitiri w’Ubutwererane n’Ububanyi n’Amahanga, Mohammed bin Abdulaziz Al Khulaifi.

Ku ruhande rwa RDC, harimo uhagarariye Perezida mu buryo bwihariye, Mambo Sita, umujyanama we Jean Claude Kabongo, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bagize uruhare muri ibi biganiro.