Byagarutsweho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abanyeshuri biyahoze ari Fakirite ya teworojiya (Faculty of Theology) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye muri Protestant University of Rwanda (PUR) kuri iki cyumweru tariki ya 15 Kamena 2025.
Abanyeshuri biyi Kaminuza bagaragaje ko ari umwanya mwiza wo gusobanukirwa neza amateka yigihugu no kumenya aho cyavuye ndetse naho kigana, bityo bikabafasha kubaka ejo hazaza heza, biyemeza gukora ibyiza no gutanga urugero rwiza mu muryango nyarwanda no kubaka igihugu muri rusange.
Byashimangiwe na MUKANGANGO Vestine, umwe mu banyeshuri bo muri iyi kaminuza avuga ko kwibuka bifasha abakiri bato gusobanukirwa ukuri ku byabaye, ndetse nuburyo bwo kurwanya ko byazasubira ukundi.
Yagize ati” Uyu mwanya udufasha gusobanukirwa amateka yu Rwanda nubwo tuba tutarabibonye, gusa bikadufasha gufata ingamba mu kwimakaza ibyiza dukoresha ubwenge bwacu mu kubaka igihugu kuruta uko cyahoze.” Yongeyeho ko gukomeza gusobanurira ababyiruka amateka bizabafasha kuvamo abayobozi beza bejo hazaza.
RWIGIMBA Olivier, umunyeshuri wiga mu mwaka wa Kabiri muri iyi kaminuza, nawe yagaragaje ko nubwo abari impuguke ari bo bashyize imbaraga mu ikorwa rya Jenoside, bo bafite intego yo guhanagura iyi sura itari nziza bagaragaje bakora ibikorwa byo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati Mu byukuri koko abitwaga incabwenge byumwihariko muri Perefegitura ya Butare nibo bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside. Gusa muri iki gihe turi muri Leta nziza yigisha abaturage indangagaciro nziza zubaka imibanire myiza mu Banyarwanda. Twe nkabize dufite umukoro ukomeye wo gukosora amakosa yakozwe nabitwaga abanyabwege, twirinda ikintu cyose cyaganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni intambwe nziza yo kubaka ubumwe nubudaheranwa mu Banyarwanda.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo nubushakashatsi muri PUR, Rev. Dr. Viateur Habarurema, aragaragaza ko habaye icyuho mu myigishirize inoze yibanda ku ndagagaciro nyarwanda mu burezi, ari nabyo byateye iki gikorwa gihabanye namahame ya gikiristu cyo kwica ikiremwamuntu.
Yagize ati Jenoside ni icyaha ndegakamere cyibasiye inyokomuntu kandi gihabanye nindagagaciro zikiremwamuntu nimyizerere ya gikristu. Abo bahanga babonye ubumenyi bwo gutoza abantu gukora amahano ariko babura indagagaciro zikiremwamuntu numutimanama, kandi nyamara ubumenyi butawufite burarimbura ari nabyo byatumye ubumenyi bwabo bukoreshwa mu kwica abantu. Biteye ipfunwe nikimwaro ku muntu wese utekereza neza. Mu rwego rwo kuziba icyuho, twashyizeho ingamba zihamye zo gukosora ayo makosa, binyuze mu gutanga inyigisho ziboneye zijyana ku burere mboneragihugu numuco nyarwanda.”
Hon. Senateri. Prof. Dr. Penine Uwimbabazi wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimye Leta yubumwe bw’Abanyarwanda yubatse ubumwe kandi igatanga icyerekezo cyo kubaho, umutekano, iterambere nimibereho myiza yabanyarwanda. Yaboneyeho gukangurira urubyiruko kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside mu rwego rwo kugaragaza itandukaniro nabandi bakoze amahano kandi ari impuguke, anashimangira amahame remezo y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda cyane cyane iryo kurwanya, gukumira no guhana icyaha cya jenoside ningenzabitekerezo yayo.
Yagize ati Abanyabwenge bari gusohoka iki gihe barasabwa gusesengura ibyo bahura nabyo byose bakamenya ikibi kandi bakaba intangarugero mu miryango migari babamo, bitandukanye na mbere ya jenoside aho bisa nk’aho bitandukanyije nubwenge bwabo bica bagenzi babo bari bakagombye kuvuganira.
Yabasabye kandi kuba abanyakuri mu byo bakora byose ikibi bakakibona uko kiri mu rwego rwo gufasha Leta yu Rwanda mu nzira yo kubaka igihugu kizira amacakubiri nkuko idahwema kubidusaba.
Ni igikorwa cyasojwe no gushyira indabo ku rukuta rwanditseho amazina yabari abanyeshuri biyahoze ari Fakirite ya Tewolojiya bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



