Bamwe mu banyeshuri bo mu ishuri ribanza rya APEC IKIBONDO ryo mu karere ka Huye bavuga ko batangiye kwizigamira bahereye ku mafaranga make babifashijwemo n’abarezi babo,bituma bagera ku bikorwa birimo ubworozi bw’amatungo magufi, ibintu bavuga ko bibafasha kwibonera iby’ibanze bakenera.
Uyu muco wo kwizigamira mu bana biga mu mashuri abanza no mu ishuri ribanza APEC IKIBONDO,abana bawuyobotse bavuga ko bibafasha guteganyiriza ejo heza habo bakiri bato bikanabarinda gusesagura.
Rugwiro Yannick ati « Kwizigama bidufasha kubika amafaranga ku ruhande yazadufasha kugura ibindi bikoresho cyangwa nkazayakoresha mu bindi bihe bizaza cyane cyane igiohe nzaba nyakeneye kandi bindinda gusesagura ngura ibyo ntakeneye cyane ».
Abayobozi b’igo by’amashuri bifite abana batangiye kwizigamira bavuga ko gutoza abana uyu muco bibafasha gukura bazi neza akamaro ko gucunga neza ibyo bafite ndetse bakamenya no kwishakamo ibisubizo ku mbogamizi bashobora guhura nazo.
Uwera Francoise, Umuyobozi w’ishuri rya APEC IKIBONDO . Ati »iyo tubigishije kwizigamira bakiri bato bibafasha no gukura bumva ko n’igihe bazaba barabaye bakuru banayakorera bagomba kumva ko batagomba gusesagura ngo barye yose bayarangize nk’uko u Rwanda rutwigisha gahunda ya Ejo heza,n’abana rero bagomba kumenya ko bizabafasha igihe kiri imbere, . »
Uwera kandi avuga ko umwana watojwe kwizigamira akiri muto,binamurinda no gusesagura n’ibindi bikoresho,kuko ngo batabigisha kuzigama amafaranga gusa,ahubwo bigiramo no kuzigama,amazi,amakayi,umuriro n’ibindi bikoresho byabo.
Gahunda yo kwizigamira mu banyeshuri bo mu ishuri ribanza rya APEC IKIBONDO yatangiye mu mwaka wa 2012, amafaranga bizigama abikwa kuri konti yabugenewe,umwana agahabwa ubwizigame bwe arangije mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza cyangwa avuye kuri icyo kigo.
Buri mwaka ujya kurangira kuri iyi konti bafiteho byibura miriyoni 8 z’amafaranga y’ u Rwanda.Ni ibikorwa umuyobozi w’ibigo ndetse n’abarimu bavuga ko bikorwa mu buryo bitabangamira imyigire y’abana.

