Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Huye: Umukobwa w’ imyaka 20 akurikiranyweho gusambanya umwana w’ umuhungu w’ imyaka 10

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, tariki ya 29 Kanama 2022 bwakiriye dosiye bukurikiranyemo umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho kuba ku itariki ya 18/08/2022 yarasambanyije umwana w’umuhungu w’imyaka 10 mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Kibu, Umurenge wa Mugombwa, Akarere ka Gisagara.

Uyu mukobwa wari usanzwe uturanye n’aho uwo mwana yabaga kwa nyirakuru avuga ko yamuhamagaye avuye kuvoma akamujyana mu cyumba cye akamusambanya, ko yabitewe n’uko yabishakaga, abisabira imbabazi.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu , hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Related posts