Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Huye: Nishimwe Jean Paul witeguraga ubukwe yasanzwe mu ishyamba yapfuye. Dore igikekwa cyaba cyamuhitanye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022, nibwo umusore witwa Nshimwe Jeana Paul yasanzwe mu ishyamba yashizemo umwuka bishengura benshi.

Uyu musore ni uwo Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye yasanzwe mu ishyamba yapfuye bikekwa ko yishwe.

Uyu musore w’ imyaka 28 y’ amavuko bamusanze mu Mudugudu wa Kiboga mu Kagari ka Shyunga mu Murenge wa Rwaniro wo mu Karere twavuze haruguru ngo kuko niho yakoreraga akazi ko kurarira amakara baba batwitse.

Amakuru avuga ko yiteguraga kubakana urugo n’ umukunzi we bari baherutse gusezerana mu Murenge ariko hasigaye imihango irimo gusezerana imbere y’ Imana.

Rugira Amandin Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko bakimara kumenya amakuru y’urupfu rwe bahageze ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangira iperereza.Ati “Twahageze mu gitondo dusanga yapfuye, RIB ihita itangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) gukorerwa isuzuma.Abajijwe niba hari abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo musore, yavuze ko kugeza ubu RIB igikora iperereza.(Ivomo: Igihe)

Related posts