Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Huye/Ngoma: Hakomeje kuboneka imibiri bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

 

Mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma, mu mudugudu wa Ngoma V, hongeye kuboneka imibiri y’ abantu bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho kuri ubu hamaze kuboneka 392.

Mu cyumweru gishize nibwo mu isambu y’uwitwa HISHAMUNDA Jean Baptiste, habonetse imibiri,nyuma hatangira igikorwa cyo gushakisha niba hari indi. hagendewe ku makuru yatanzwe n’ abaturage,hari indi mibiri yabonetse mu isambu y’umuturage.

Bamwe mu baturage bavuga ko ibi ari ibintu bibabaje kuba mu myaka 30 ishize Jenoside ibaye, hakiri abinangira ku gutanga amakuru.

Kambanda yabwiye Kglnews, ati:” iyo ugiye kubaka nk’ahantu, ukabona uguye ku mibiri y’abantu utarigeze utanga amakuru yabo, ni ikibazo!”

Ruzindana Augustine we yavuze ko hakiri imibiri y’ abantu hirya no hino itaragazwa kandi hari ababizi ntibagaragaze amakuru ngo ishyingurwe mu cyubahiro.abafite amakuru bakabaye bayatanga iyo mibiri igashyingurwa mu cyubahiro.

 

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Huye,Siboyintore Theodate, yavuze ko bibabaje kuba hari ahacyigaragara imibiri itaragagajwe ngo ishyinguwe mu cyubahiro.

Aragira ati: “Jenoside imaze imyaka 30 ibaye ariko bamwe bashobora kuyibara bakumva ari myinshi abandi bakumva ni mike, gusa twe nk’abarokotse Jenoside twumva ko atari imyaka myinshi. Ntabwo kuba twarabuze abantu muri Jenoside tubabura burundu kuko duhora tubafite ku mutima, duhora tubibuka, ntabwo rero kuba tubabonye bitubabaza nubwo bidusubiza inyuma ariko nanone biradushimisha iyo tuyibonye tukayishyingura mu cyubahiro tukayisubiza icyubahiro ikwiye”.

 

Uyu muyobozi akomeza avuga ko muri aka gace ahari kuboneka iyi mibiri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari bariyeri , hakaba hariciwe abatutsi benshi.Yasabye ,abanyarwanda bose baba bafite amakuru y’ahari imibiri kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Igikorwa cyo gushakisha imibiri itarashyinguwe mu cyubahiro muri aka gace kirakomeje, aho kuri ubu hamaze kuboneka imibiri 392.

Nshimiyimana Francois i Huye

Related posts