Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Huye/ Mukura: Abaturage basanze umurambo w’umugabo mu muhanda

 

Mu mudugudu wa Kabahona, mu kagali ka Rango A, mu murenge wa Mukura, mu karere ka Huye, hamenyekanye inkuru ivuga ko hasanzwe umurambo w’umugabo mu muhanda , ibyo abaturage bakeka ko yaba yishwe akubiswe inkoni.

Amakuru ahari avuga ko uyu mugabo , bamusanze mu muhanda yapfuye, bagahamya ko yishwe hakoreshejwe inkoni, kuko bamusanzeho imibyimba y’inkoni ku bice bye by’umubiri.

Umwe mu baganiriye na Kglnews yagize ati” Twabyutse mu gitondo dusanga umurambo uryamye aha hepfo, ngewe ni ubwambere nari mubonye, nabonye yakubiswe kuko n’inkoni ziragaragara, gusa ikibazo ni ukumenya abamukubise, ntamakuru twamenye gusa twabibonaga ko afite inkoni ku kaboko n’indi yafashe ku mutwe”.

Umuyobozi w’umurenge wa Mukura, Ngabo Fidel, yavuze ko uyu mugabo yapfuye bakaba bataramenya icyamwishe, gusa hari gukorwa iperereza n’inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Yagize ati” Nibyo ni umurambo w’umuntu, birumvikana iyo ikibazo nka kiriya iyo kigaragaye, hari inzego dufatanya nka Police, RIB, kandi badufashije rwose, bari gushaka amakuru y’imbitse kugira ngo tumenye intandaro y’urwo rupfu”.

Uyu nyakwigendera biravugwa ko yarasanzwe azwiho ingeso yo kwiba bikekwa ko ari nabyo yazize, kandi ko ari uw’Isahera naho ni mu murenge wa Mukura, umurambo wa nyakwigendera wajyanwe CHUB kugira ngo ukorerwe isuzuma, RIB na Police biracyari mu iperereza, ngo bamenye uwihishe inyuma y’uru rupfu.

Related posts