Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Huye: Impanuka ikomeye utwaye ubuzima bw’ umukobwa w’ imyaka 17 y’ amavuko bishengura benshi

Ni impanuka ibereye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kinazi mu Kagari ka Kabona , mu Mudugudu wa Rwambariro, ihitanye abantu babiri barimo uwari utwaye moto , n’ umukobwa w’ imyaka17 y’,amavuko.

Amakuru atugeraho avuga ko iyi modoka yakoze iyi mpanuka yataye umukono wayo ibasanga aho bari bari.

Imodoka y’ikamyo (ben) ifite ibirango RAF594 yari itwawe n’uwitwa Ernest, yavaga mu cyerekezo cya Huye igana mu karere ka Nyanza ita umukono wayo igonga moto ifite ibirango RE809W, yavaga mu cyerekezo cya Nyanza yerekeza mu karere ka Huye.Iriya moto yari itwawe n’uwitwa Ishimwe Benjamin ahetse umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17 (imyirondoro ye ntiramenyekana) bombi bahise bapfa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yavuze ko uriya mushoferi yakomeje agonga igare ryari ritwawe n’uwitwa Muvunyi Apolochile.

Na we yavaga mu cyerekezo cya Nyanza yerekeza mu karere ka Huye, we akaba yakomeretse mu mutwe ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Rusatira, nyuma ajyanwa ku bitaro bya CHUB ari naho ari kwitabwaho n’abaganga.Yagize ati Uwari utwaye (ben) afungiye kuri polisi sitasiyo ya Rusatira, ndetse n’imodoka  yari atwaye niho iri, impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’uwari utwaye iyo modoka y’ikamyo.Polisi isaba abatwara ibinyabizi gukurikiza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Related posts