Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Huye: Imodoka ya NESA yagonze umwana w’imyaka itanu ahita apfa

Kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2024, mu karere ka Huye mu murenge wa Ruhashya, akagali ka Karama mu mudugudu w’Umuyinza, imdoka yagonze umwana w’imyaka itanu ahita apfa.

Iyi nsanganya yabaye ahagana ku isaha y’isaa cyenda n’igice z’igicamunsi ubwo imodoka y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), yavaga mu nzira ziva i Kigali yerekeza i Huye nibwo yagonze umwana w’umuhungu w’imyaka 5, wari uri ku muhanda agiye kureba Nyina-wabo ahazwi nko kuri ‘Selling’ i Save kuri Atterier.

Ababibonye bavuze ko byatewe n’uko iyi modoka yari iri ku muvuduko wo hejuru ari nayo mpamvu nyamakuru yatumye uwari uyitwaye ata ‘Control’  yisanga agonze uyu mwana.

Uwitwa Uwimana Charlotte wabonye iyi mpanuka yagize ati:’’Iyi mpanuka itewe n’umuvuduko mwinshi.Uyu mwana yari azanye na bashiki be babiri, mushiki we umwe yari ahetse akandi kana, baje hano kwa Nyina-wabo. Bari batarahagera. Bari bambutse umuhanda, ariko uwagonzwe ari we usigaje kwambuka, bamutegereje. Bashiki be ubwo bari bamutegerereje ku rundi ruhande rw’umuhanda, nibwo imodoka yaje ivuduka ihita imukubita. Icyo ibi bintu biba bidusigiye ni ukurinda abana bacu, tukirinda ko bacaracara mu mihanda nta wuri hafi  yabo.’’

Mugenzi we w’umugabo na we yunzemo agira ati:’’Ibigaragara umushoferi ni we wari uri mu makosa kuko hari n’abamotari bamubonye, bavuze bati ni twebwe aba ahitanye hariya i nyuma.’’

Nyuma y’uko uyu mwana w’umuhungu agonzwe, Polisi yahise ihagoboka, ihumuriza abaturage bari bari hafi aho. Ni mu gihe uwagonze yahise afatwa na Polisi kugira ngo akurikiranwe.Umurambo wahise ujyanwa mu kwa mugango i Huye kugira ngo ukorerwe isusumwa.

Umwana wagonzwe akomoka ahazwi nk’i Shyanda muri Gisagara akaba yageze ku muhanda yari azanye na bashiki be babiri ahazwi nko kuri Atterier gushesha isombe ariko ngo bibanga mu nda babanza kujya gusuhuza Nyina-wabo utuye hafi aho ari na bwo yagonzwe ubwo barimo bava muri Kaburimbo bururuka mu kariya kajya kwa Nyina-wabo.

Andi makuru yisumbuye kuri iyi nkuru turaza kuyongera muri iyi nkuru.

Related posts