Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Huye hari gushakishwa uwishe “Uruyongoyongo” akarubamba ku giti

 

 

Mu karere ka Huye mu murenge wa Kigoma, akagali ka Karambi mu mudugudu wa Kigarama, Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Mutarama 2024, hagaragaye inyoni yo mu bwoko bw’Uruyongoyongo yishwe n’abantu bataramenyekana, barangije bayibamba ku giti.

Abaturage benshi babajwe n’iyi nyoni ngo kuko izi nyomi ziri muri ubu bwoko bwibiyongoyongo ntacyo zangiriza abaturage. ndetse bavuga ko babajwe cyane n’uwakoze ayo mahano.

umuyobozi w’umuryango ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda wa ‘BIOCOOR’, Dr.Ange Imanishimwe,wanageze aho ibi byabereye; yavuze ko “BIOCOOR” ibabajwe n’ihohoterwa rikomeje gukorerwa inyamaswa.bakaba basaba RIB na RDB gukurikirana uru rugomo n’ubugome bwakorewe iyi nyoni itajya ihohotera abantu.” ndetse asaba ko ababikoze bakurikiranwa n’inzego z’umutekano bagahanwa

bimwe mu biteganywa n’itegeko N° 064/2021 ryo kuwa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima , rivuga ko umuntu wese uhohotera cyangwa ubonye inyamaswa y’agasozi irinzwe ‘Protected’, yapfuye cyangwa  se ikiyikomokaho;nk’igufa, ihembe, iryinyo, umutonzi, inzẫara, ikinono, uruhu, ibaba , igi n’ibindi;ntatange amakuru, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW).

Ingingo ya 65 y’iri tegeko N° 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima, yo ivuga ko ucuruza ibikanka (Ibituruka ku nyamaswa z’agasozi zikomye), ahanishwa igihano cy’ igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 atarenze miliyoni 10. ibi ninabyo Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, Jean Pierre Habarurema yagarutseho avuga ko bagomba gutanga amakuru igihe habayeho ibintu nk’ibi.

Mu busanzwe izi inyoni zo muri ubu zigira uruhare mu iringaniza ry’urusobe rw’ibinyabuzima; aho zirya izindi nyamaswa zirimo nk’inzoka amafi n’ibindi hagamijwe kuringaniza umubare wazo muri ‘Nature.’

Related posts