Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Huye: Binubira gutanga amafaranga kubakozi badakora ahubwo babiraraho

 

Abaturage batuye mu karere ka Huye, umurenge wa Huye,iSovu mu gace kahariwe inganda, babajwe no gutanga amafaranga yagenewe abanyerondo b’umwuga kandi batababona mu kazi kuko n’utewe n’abajura atajya abona abamutabara.

Inkuru mu mashusho

 

Aba baturage batuye iSovu bavuga ko amarondo y’umwuga kuva yatangira yakozwe nk’amzi atanu gusa ubundi abanyerondo basigara bahemwa kuva ubwo kandi badakora.

Félicien Munyeshyaka utuye mu Mudugudu wa Kabagendera agira ati “Abanyerondo b’umwuga urebye ntabo.

N’abariho tuzi usanga bibuka ko ari abanyerondo iyo bagiye guhembwa, ubundi bakongera bakajya biryamira. Ikiri imbere ni amafaranga, kandi birababaje.”
Olivier Kwizera baturanye ati “Twifuza ko hashyirwaho irondo ry’umwuga rikomeye, bakareka bariya batoragura usanga bari mu kabari basinze, umuturage witahiye nijoro bakamuhohotera”.

Ku kibazo cyo kumenya niba badakubita abaturage kuko baba baraye irondo, Kwizera asubiza agira ati “Barirara rimwe na rimwe. None se ko ushobora gutaha nka saa yine ukagera mu rugo nta muntu muhuye! Baba biryamiye, kandi ukwezi kwashira bagahembesha.”

Impamvu aba baturage bavuga ko nta rondo rikorwa nuko bamaze igihe baterwa n’abajura bakabura ubatabara cyangwa bakajyanwa utwabo twose.

Muri bo harimo n’uwari umukuru w’Umudugudu ngo watewe n’abajura mu ma saa munani, yavuza induru abaturanyi ntibamutabare, yanitabaza umuyobozi w’akagari ndetse n’ukuriye inkeragutabara, hakabura umutabara

.
Abamutabara ba mbere ngo bamugezeho muma saa kumi, abajura bamaze kugenda, hanyuma guhera ubwo ahita yanga kongera kwishyuza amafaranga y’irondo, hanyuma ubuyobozi bumukuraho.

N’ubwo abamusimbuye ngo bakomeje kwishyuza amafaranga y’irondo, kuko buri rugo rwishyuzwa igihumbi (1000) buri kwezi, na n’ubu abaturage ngo babona nta kirahinduka.

Uwitwa Jean Claude Munanira wo mu Mudugudu wa Kigarama ati “Nk’ubu njye nari nabajije baje kunyishyuza amafaranga y’umutekano y’ukwa gatanu, mudugudu ambwira ko irondo ritagikora, bagiye kudushakira irindi. Ariko kugeza na n’ubu ntaryo nzi rirara.”

Ibi bituma Munanira yibaza icyo amafaranga bakomeje gutanga akoreshwa, n’ubwo atabyinubira kuko azi ko umutekano ari wo wa mbere.
Ati “Nibura iyaba twayatangaga, tukibwa bariraye, hanyuma twatabaza tukabona abadutabara. Ariko ntabo tubona.”

 

Aba baturage bavugako ikibababaza ataruko irondo ridakorwa gusa ahubwo ko nuwanze kuyatanga umuyobozi amubungana kuva mugitondo kugeza ayatanze nutayatanze bakamurekura aruko avuze igihe azayatangira.

Umwe mu baturage batishimye ati “Tuba twibaza ngo ayo mafaranga ajya hehe?”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Vital Migabo, avuga ko iki kibazo barimo kugishakira umuti, kandi ko abaturage batazatinda kubona impinduka.

Ati “Twavuga ko twabikemuye, ariko tuzizera ko byakemutse neza ari uko uruhare rw’abaturage rubaye 100% mu gutanga insimburarondo cyangwa se kurirara, gutabara iyo induru ivuze, gutanga amakuru ku gihe, kandi bagahora bagenzura ko abanyerondo bafite ari inyangamugayo kuko bavuka mu baturage.”

Abanyesovu bavugako baheruka umutekano usesuye ubwo polisi yigeze guhagurukira ubujura bwari bukabije, aha hari mbere yuko hashyirwaho irondo ry’umwuga.

Icyo gihe ngo basabye inteko y’abaturage kwiherera, buri wese akandika uwo akeka ko yaba ari umujura, hanyuma abahurijweho amajwi na benshi barafatwa barafungwa. N’aho bagiye bagarukira bazaga bariyemeje kutazasubira. Ako gahenge ngo bakagendeyeho igihe kinini.

Related posts