Byabereye mu gikorwa cyahuje abahagarariye abahinzi bahuye n’ibihombo by’ibihingwa byabo mu gihembwe cy’ihinga cya 2025A n’abahagarariye bamwe mu borozi bapfushije amatungo yabo mu mwaka w’ingengo y’imari ya Leta ya 2024-2025 bo mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa 27 Kamena 2025.
Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa SONARWA GI, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Akarere ka Huye mu rwego rwo kuzirikana no kwizihiza Imyaka 50 SONARWA imaze itanga ubwishingizi bunyuranye, kikaba ari kimwe mu bigo bitanga ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo binyuze muri Gahunda ya Leta yitwa “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi’’ yatangiye mu mwaka wa 2019.
MUKAMAZIMPAKA Dative wo mu Karere ka Gisagara, mu murenge wa Save, mu Kagali ka Shyanda ni Umupfakazi w’abana bane wahawe inka binyuze muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ifite agaciro k’ibihumbi Magana inani y’u Rwanda (800 0000 Rwf) avuga ko yahuye n’igihombo gikomeye cyo gupfusha inka ye ariko akaza gushumbushwa na SONARWA kuko yari yarayishyize mu bwishingizi.
Yagize ati: “Natanze amafaranga ibihumbi icyenda na magana kenda (9 900 Rwf) kugira ngo nshyire inka ysange mu bwishingize ku murenge, gusa maze igihe gito nyizanye yatangiye kurwara irabanza irwara amaso ngerageza kuyivuza biba iby’ubusa, irwara ibisebe ku mugongo nabyo ngerageje kubivura byanga gukira, Nyuma yaho uburwayi bwakomeje kuyangira birangira ipfuye. Ibyo birangiye nahise njya muri SONARWA mbagaragariza ibihombo nagize kugira ngo banshumbushye gusa nta gihe kinini gishyize bahise basubiza ikibazo cyange kuko nahawe agera ku bihumbi magana atandatu y’u Rwanda (600 000 Rwf)”
Yakomeje avuga ko yishimiye cyane iyi gahunda.
Umuyobozi ushinze ibikorwa by’ubucuruzi muri SONARWA, UWIMANA Immacule, arashimira abahinzi n’aborozi bamaze gusobanukirwa iyi gahunda akomeza no gushishikariza abayobozi bo mu nzego z’ibanze gukomeza gushishikariza abatarayimenya kuyitabira mu rwego rwo kwirinda ibihombo mu kazi bakora kandi abizeza imikoranire myiza.
Yagize ati: “Turashimira abahinzi n’aborozi bamaze gusobanukirwa ibyiza by’iyi gahunda ariko ntitwabura no kubabwira ko hakiri indi ntambwe itaraterwa, iyi niyo mpamvu dushishikariza abayobozi bo mu nzego zibanze gukomeza gusobanurira abaturarwanda ibi byiza. Umuntu wese uri muri ubu bwishingizi akigira ikibazo turamwishura bityo ibihombo yagize ntibimubere ihurizo, dufitanye imikorere na MINAGRI kuko yishura 40 % yayo duha umuhinzi cyangwa umworozi.”
Yakomeje avuga ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo iyi gahunda yumvikane ku rwego rushimishije.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu karere ka Huye, RUTAYISIRE Gilbert avuga ko mu myaka itandatu iyi gahunda imaze ikorera mu karere ka Huye yabaye igisubizo cy’ibihombo bitandukanye.
Yagize ati: “Bigitangira benshi bakekaga ko kwishyurwa bitinda cyangwa bikaba byarangira bitanabaye gusa uko iminsi yagiye yicuma niko bagiye basobanukirwa kuko bagiye babyibonera, twavuga ko duhagaze ku rwego rwiza cyane cyane abakorera mu makoperative gusa turanashishikariza aborozi n’abahinzi ku giti cyabo nabo gukangukira gufata ubu bwishingizi.”
Yasoje avuga ko bimwe mu bihingwa biri mu bwishingizi muri aka Karere harimo umuceri aho hishingiwe hegitari zisaga 1500 mu bihembwe byose, ibigori hishingiwe hegitari 346.7, ibishyimbo hishyingiwe hegitari 30 ndetse n’imyumbati kuri hegitari 5.5. Ku matungo ho ku nka ni inka zisaga 2305 mu mirenge 14 igize akarere ka Huye mu gihe ku ngurube ari izisaga 2800.
SONARWA Genera yiteguye gukomeza gukorana n’ibigo by’imari na mabanki ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bakorana n’Abahinzi n’aborozi mu rwego rwo gufasha abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo bakoresha mu mirimo yabo hanyuma amasezerano y’ubwishingizi bwa SONARWA GI akaba ingwate ku nguzanyo bahabwa.

