Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye batunguwe no kubona moto yari iparitse ku muhanda igihe igakongoka bamwe bakavuga ko ari imyuka mibi.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarurembo mu Kagari ka Gatwa mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo ,iruhande rwa Motel yitwa ‘Life Vision’ , ku isaa Tanu n’ igice z’ Amanywa zo kuri iki Cyumweru Tariki ya 19 Ukwakira 2025 nibwo moto ifite Puruke nimero RC 222I yari iparitse ku muhanda ugana ahitwa mu i Rango yafashwe n’inkongi y’umuriro igahinduka umuyonga.
Amakuru avuga ko iyi moto yahiye ubwo umwana witwa Niyitegeka Claude wari warahawe akazi ko kuyitwara yari asize ayiparitse ku muhanda ndetse anayisigamo kontake (Urufunguzo rwayo) ajya gufata amafunguro.Nyuma y’iminota itanu ubwo yarimo afata icyayi yatunguwe no kumva induru iherekejwe n’imbaga y’abantu yari ikikije aho ikibatsi cy’umuriro cyari cyamaze kuzenguruka moto ye.
Bamwe mu babonye ibyo biba bavuze ko uburyo iyi nkongi y’umuriro yafashe iyi moto bidasanzwe ndetse ko bishoboka ko yaturutse ku magini n’ibitega nk’uko abaturage babivuga .Hari uwagize ati”
”Ngewe uburyo nabonye iyi moto ishya igakongoka byanteye ubwoba ariko njyewe (……) Birashoboka pe ko ari sitani yaba iyigaruje”.
Si ku nshuro ya mbere impanuka nk’iyi biba muri uyu Murenge kuko nta n’icyumweru gishize indi moto ihiriye mu Kagari ka Rango mu Mudugudu wa Ntangarugero ,aho nabwo moto yifashwe n’inkongi y’umuriro itaziwe inkomoko n’ubwo hakekwa kuba yari ishaje .
Amakuru agera mu Itangazamakuru yemeza ko n’ubwo iki kinyabiziga cyari gifite ubwishingizi bijyanye n’uko cyari gisanzwe kiri mu muhanda gitwara abagenzi mu buryo bwemewe ;ngo ubwoko bw’ubwishingizi cyari gifite ni ubusanzwe butangwa na buri mu motari wese bugura ibihumbi 115 frw ku mwaka ariko ngo ntabwo bushobora kwishyura igihombo nk’iki cyitaturutse ku mpanuka zo mu muhanda keretse iyo aza kuba yaraguze ubwitwa ‘Too risk insurance’ butangwaho arenga ibihumbi 800 frw buri mwaka.
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ntabwo turamenya icyo Polisi y’ u Rwanda ivuga kuri iyi moto yafashwe n’ inkongi y’ umuriro,gusa ntihagira icyo tumenya turabigarukaho mu inkuru yacu.