Mu Karere ka Huye, abatwara abagenzi kuri moto (abamotari) barasabwa gushyira imbere isuku mu myambarire yabo ndetse no muri kasike (casque), aho inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zatangaje ko vuba aha abamotari bazajya bahanwa mu gihe bigaragaye ko bafite umwanda.
Ni icyemezo gifatiwe mu rwego rwo guteza imbere isuku mu rwego rw’umwuga w’ubumotari no kurinda ubuzima bw’abagenzi n’abamotari ubwabo, cyane cyane mu gihe hari indwara zishobora kwandurira mu mwanda cyangwa guhererekanywa biciye ku bikoresho nk’ingofero zifatirwa ku mutwe (kasike).
Ubuyobozi buvuga ko iyi gahunda igamije kongerera agaciro uyu mwuga no kuwugira uw’icyitegererezo, bukaba bwasabye amashyirahamwe y’abamotari gufatanya n’inzego z’ubuyobozi mu kuyishyira mu bikorwa.
CSP Habintwari Vincent, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda- ushinzwe za moto, CSP HABINTWARI Vincent, yavuze ko hari abamotari bambara nabi, badasukura kasike. Ati:“Umugenzi yemerewe kugusanga aho uri akaguhitamo mukagenda. Iyo usa nabi ntashobora kukwegera, ugasanga umuntu yambaye ibikoti nka bitanu, uko yazindutse n’izuba ryava ntiyibuke ko ryavuye, imvura ikagwa akanyagirwa, izuba rikagaruka rikamwumisha. Mujye muba abasirimu.”
Yakomeje agira ati:“Turifuza abamotari bakeye, bambaye neza, basa neza, bafite impumuro nziza. Umugenzi akakuvugisha ugaseka, Colgate ntihenze! Tuba dushaka umumotari usa neza, moto ye ikeye, yubahiriza amategeko y’umuhanda.”
Abamotari bo mu Karere ka Huye bemeza ko kasike nshya bazibonye kandi biteguye kuzigura. Ku bijyanye n’isuku, bamwe bemera ko hakiri abatarabishyira mu bikorwa. Umwe muri bo yagize ati:“Abafite umwanda turababona. Iyo imyenda itameshe, bibangamira umugenzi.”
BYIRINGIRO Alfred, Umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, ashimangira ko ikibazo atari ubushobozi, ahubwo ari imyumvire. Ati:“Iyo kasike iriho igipfukisho gifite ubuziranenge, ntabwo gicika vuba. Nk’uko umuntu ahanagura imyenda, ni nako yakagombye no guhanagura kasike, kuko Ikoreshwa n’abantu benshi, ni ngombwa kugira agatambaro cyangwa sanitizer ngo uyisukure.”
Yakomeje avuga ko mu gihe cya vuba, hazasohoka amabwiriza ajyanye no kunoza isuku mu bamotari, kandi utazayubahiriza azajya ahanwa.


