Itsinda riririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Hohma Worship Team ryasohoye indirimbo nshya yise “You Are Mighty”, igamije kwibutsa abantu ko Imana ari yo soko y’imbaraga n’ihumure mu bihe bitandukanye banyuramo.
Iyi ndirimbo iri mu ndimi eshatu zirimo Icyongereza, Igiswahili n’Ikinyarwanda, aho abagize iri tsinda bavuga ko bahisemo kuyiririmba muri izi ndimi kugira ngo ubutumwa buyirimo bugere ku bantu benshi bashoboka.
Bagize bati: “Twashatse kwagura ivugabutumwa ryacu kugira ngo rigere kure. Gukoresha Icyongereza, Igiswahili n’Ikinyarwanda bituma abantu benshi batandukanye bumva ubutumwa buyirimo, bityo bukabafasha kwegera Imana.”
Bavuga ko izina ry’iyi ndirimbo “You Are Mighty” risobanura ko Imana ari ikomeye kandi ihambaye, bityo umuntu uyegereye ayifiteho inyota y’umwuka ikamuhaza ikamuha amahoro.
Mu bice bigize iyi ndirimbo, abagize Hohma Worship Team bavuga ko hari igice gikora ku mitima ya benshi cyane kurusha ibindi, kuko kirimo ubutumwa bukomeye bwo kwiringira Imana aho kwiringira abantu.
Bagize bati: “Hari igice kivuga ngo ‘Bamwe biringira amagare n’amafarashi, ariko twe twiringiye wowe Mwami w’abami.’ Ibi byibutsa abantu ko aho kwiringira abana b’abantu bagomba kwiringira Imana ihambaye ifite imbaraga zose.”
Aba baririmbyi bavuga ko iyi ndirimbo ishobora gufasha cyane abantu bari mu bihe bikomeye, kuko ubutumwa buyirimo bushobora kubasubizamo imbaraga zo kwizera no kongera kubaha icyizere.
Bagize bati: “Nubwo iri mu njyana ya Amapiano, ifite ubutumwa bukomeye. Umuntu uri mu bihe bikomeye ayumvise ashobora kongera kumva imbaraga z’Imana nk’uko indirimbo ivuga iti ‘You Are Mighty’, bityo bikamusubizamo icyizere.”
Hohma Worship Team ivuga ko icyifuzo cyayo ari uko abantu bazumva iyi ndirimbo bazakuramo umunezero n’ihumure, kuko amagambo ayigize agamije guhumuriza imitima no kwibutsa benshi ko Imana ari yo soko y’amahoro.
Iri tsinda rikorera umurimo w’ivugabutumwa muri CEP ya INES Ruhengeri, rikaba ryarashinzwe ku wa 1 Mutarama 2012 n’abanyeshuri bishyize hamwe bagamije gukorera Imana binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza.
Mu myaka 14 rimaze rikora uyu murimo, ryagiye rigira abanyamuryango benshi barinyuzemo, aho bamwe mu batangiranye na ryo barangije amasomo yabo bakajya gukomeza ubuzima n’imirimo yabo ahandi.
Mu mwaka ushize wa 2025, Hohma Worship Team yakoze igitaramo cyo gufata amashusho y’indirimbo mu buryo bwa Live Recording cyiswe “Unified in Praise” cyabaye ku wa 24 Gicurasi 2025, kikaba cyarabyaye indirimbo eshanu.
Kugeza ubu, ebyiri muri zo zari zimaze gusohoka, aho kuri uyu wa 6 Werurwe 2026 hasohotse indi ndirimbo nshya ari yo “You Are Mighty”, iri tsinda rikaba rivuga ko yitezweho kugera ku mitima ya benshi no kubafasha kongera kwizera Imana.



REBA IYI NDIRIMBO NSHYA YA HOHMA WORSHIP TEAM YISE YOU ARE MIGHT
