Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Hertier Luvumbu Nzinga yaciye amazimwe yemeza umukinnyi wa Rayon Sports ashaka ko bagumana muri iyi kipe hagati ya Willy Essomba Onana na Joachiam Ojera bose bari kurangiza amasezerano yabo

 

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka muri republika iharanira demokarasi ya Congo Hertier Luvumbu Nzinga, yatangaje umukinnyi ashaka ko bagumana muri iyi kipe hagati ya Onana na Joachiam Ojera bose bari kurangiza amasezerano.

Kuva imikino yo kwishyura yatangira ikipe ya Rayon Sports yagaragaje imbaraga zikomeye mu gice gitaha izamu kiyobowe na Leandre Willy Essomba Onana, Hertier Luvumbu Nzinga ndetse na Joachim Ojera bijyanye n’ibitego bagendaga batsindira iyi kipe kandi bikenewe cyane.

Aba bakinnyi batahira izamu Rayon Sports, bagiye bagaragaza ko bafitanye urukundo rutangaje ndetse bikaba ari byo bituma benshi bemeza ko gutwara igikombe cy’amahoro uyu mwaka bigishoboka kubera ko bageze ku mukino wa nyuma bazahuramo na APR FC. Icyatunguranye ni uko mu gihe benshi bemezaga urukundo hagati yaba bombi, Luvumbu yaje kwemeza ko Leandre Willy Essomba Onana ari we ashaka ko yaguma muri Rayon Sports bitewe n’ubuhanga bukomeye amubonamo kandi bwafasha iyi kipe.

Hertier Luvumbu Nzinga kugeza ubu nubwo akomeza gushinjwa kuba ntambaraga nyinshi afite, nawe ubwe nabwo arizera kuzaguma muri Rayon Sports bijyanye ni uko amasezerano ye ari kugera ku musozo kuko ubwo yazaga yasinye amasezerano y’amezi 6 gusa bivuze ko iyi sezo izarangirana n’amasezerano ye.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa gatatu wa Shampiyona n’amanota 55 ikurikiye ikipe ya APR FC ifite amanota 57 Izi zose ziherekeje Kiyovu Sports kugeza ubu iyoboye urutonde n’amanota 60. Ikipe ya Rayon Sports nubwo iri kuri uyu mwanya izanakina final tariki 3 kamena 2023 n’ikipe ya APR FC.

 

Related posts