Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Havumbuwe impamvu usanga abantu b’ igitsinagore aribo bakunda kwitabira ubuhanuzi cyane kurusha abagabo!

Ni kenshi usanga abantu b’igitsinagore aribo baba biganje mu nsengero kuruta abagabo.Iyo urebye kandi abitabira imirimo iba mu matorero usanga na none umubare w’igitsinagore uba uri hejuru ugereranije n’uw’abagabo.

Hano mu Rwanda, usanga kandi abitabira cyane gahunda z’amasengesho y’iminsi myinshi cyangwa mikeya ari ab’igitsinagore.Iyo witegereje kandi usanga abagore aribo bakunda gushaka kumenya icyo Imana iba ivuga ku itorero cyangwa se ku buzima bwabo bw’ibiba bizababaho ndetse n’ibizaba ku bandi.

Muri iyi nkuru rero turabagezaho impamvu 5 zituma abagore bakururwa cyangwa se bakunda kwitabira ubuhanuzi.Ibi byagiye bigaragarira hirya no hino mu byumba by’amasengesho kabone n’ubwo byaba biri mu buvumo ,uko haba hasa kose cyangwa se nubwo haba ari i Kantarange usanga batahatangwa.

  • Dore izo mpamvu
  1. Kuba abagore ari inzabya zoroshye.

Bibiliya ubwayo yivugira ko abagore ari inzabya zoroshye.Abagore usanga bakunda kubaho bahangayikiye ingo zabo cyangwa se ubuzima bwabo cyane cyane ku bijyanye n’iby’umwuka bityo ugasanga icyatuma babaho bafite isezerano babwiwe n’Imana cyose bagikora kugira ngo bumve koko ko bashinganye.

  1. Kuba Bakunda kugira amatsiko cyane. Bibiliya kandi ivuga ko abagore aribo babaye aba mbere mu kugera ku mva ya Yesu ubwo yari yarahambwe , ariko nyuma y’iminsi 3 bahageze bagasanga ntawe uri mu mva bityo bakaba barihutiye gusakaza iyo nkuru hirya no hino.Kuba bari bazindukiye kuri iyo mva bigaragaza amatsiko bari bafite mu rwego rwo kwita ku murambo wa Yesu.Akenshi kandi uzasanga ku nsengero nyinshi abagore aribo bagira amateraniro yihariye buri cyumweru, mu gihe abagabo kubabona mu iteraniro ryabo ryihariye biba ari nko kubonekerwa.
  2. Kuba bagira ubwoba

Iyo umuhanuzi avuga ibiteye ubwoba bizaba(Yaba ari uw’ukuri cyangwa se uwishakira indamu) , usanga ab’igitsinagore aribo ba mbere mu gushakisha uburyo ki bamugeraho kugira ngo bumve icyo Imana ibivugaho , mu gihe ku ruhande rw’abagabo usanga ababa babihangayikiye ari mbarwa.

  1. Kuba bagira impuhwe

Abagore bagira impuhwe cyane.Hari abashobora kumva ubuhanuzi buvuga ikibi ku gihugu cyangwa se ku muntu runaka maze bakagira umutwaro ukomeye wo kwegera Imana kugira ngo bayisobanuze ,akenshi usanga baba bari kumwe n’umuhanuzi muri ayo masengesho yabo.

5.Kuba bakunda ibintu(Materiels)

Ntibyoroshye gusobanura iyi ngingo kuko abagore bose atariko bakunda ibintu(Materiels).Gusa abahanga bemeza ko benshi mu b’igitsinagore bakunda kuba bakwibonera ibintu bitandukanye kubera gushaka ubuzima bwiza.Abahanuzi bahanura ibitangaza ndetse n’ibyamahoro gusa akenshi usanga badatana no kuba bari kumwe n’umubare munini w’abagore mu byuma by’amasengesho.Benshi muri aba bagore usanga baba bakurikiye ubuhanuzi bubabwira kuzibonera ubutunzi n’ibindi kabone nubwo baba basabwa gutanga amafaranga mu gihe bibaye ngombwa.

Related posts