Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Hatangajwe umubare w’ Abanyarwanda bose: Dore abagore n’ abagabo  abaruta abandi

Ibarura Rusange ry’abaturage n’Imiturire ryakozwe ku nshuro ya gatanu mu mwaka ushize, ryagaragaje ko abaturage bari mu Rwanda bamaze kugera kuri 13,246,394 aho abagore ari bo benshi bangana na 51.5% mu gihe ab’ibitsina gabo bangana na 48.5%.

Abaturage bageze kuri iyo mibare mu gihe, Ibarura Rusange rya Kane ry’Abaturage n’Imiturire mu 2012 ryari ryagaragaje ko abaturage bari mu Rwanda bari miliyoni 10.5, bikaba bivuze ko Abanyarwanda biyongereye ku gipimo cya 2.3% mu myaka 10 ishize, Iri zamuka rihuzwa n’uburyo butandukanye bwagabanyije umubare w’abana bavuka, kuko umugore umwe ashobora kubyara ku mpuzandengo y’abana 3.6, bavuye kuri 4.0 mu 2012, 5,9 mu 2002, 6.9 mu 1991 na 8.6 mu 1978.

Muri iyo mibare, nibura umugore wo mu cyaro ufite hagati y’imyaka 16-49 ashobora kubyara abana ku mpuzandengo ya 3,8, uwo mu mujyi bikaba impuzadengo y’abana 3,2.Iri barura rusange rya gatanu ryakozwe mu mwaka ushize, ryakurikiye iryabaye mu 1978 ryerekanye ko Abanyarwanda bari miliyoni 4,6, iryo mu 1991 ryerekana ko ari miliyoni 7,1, iryo mu 2002 ryerekana ko ari miliyoni 8,1.

Aba baturage bose bahurira mu ngo 3,312,743, aho nibura rumwe rugizwe n‘impuzandengo y’abantu bane. Harebwe ku mirimo abanyarwanda bakora, ingo miliyoni 2,2 (69%) zitunzwe n’ubuhinzi, Bihura n’uko Abanyarwanda 72,1% batuye mu byaro, naho 27,9% batuye mu mijyi.

Muri aba baturage bose, Intara y’Iburasirazuba niyo ifitemo benshi, 3,563,145 bangana na 26,9%, Intara y’Amajyepfo ifitemo 3,002,699 bangana na 22,7%, Intara y’Iburengerazuba ifitemo 2,896,484 bangana na 21,9%, Intara y’Amajyaruguru ifitemo 2,038,511 bangana na 15,4%, naho Umujyi wa Kigali ufitemo 1,745,555 bangana na 13,2%.

Ikindi iri barura ryagaragaje, ni uko umubare w’urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30 wagabanyutse, uva kuri 70,3 mu 2012 ugera kuri 65,3% mu 2022, ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 54.3%. Na ho abaturage bafite imyaka hagati ya 16-64 bavuye kuri 53,4% mu 2012 bagera kuri 56,0% mu 2022, ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 61.4%.

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi.

Related posts