Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Hatangajwe gahunda y’ uko abanyeshuri biga baba ku bigo bazasubira ku mashuri

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje gahunda y’ingendo ku banyeshuri biga baba mu kigo aho biteganyijwe ko bazatangira gusubira ku mashuri yabo guhera ku wa Kane tariki 04 Mutarama 2024 kugeza ku Cyumweru tariki 07 Muatarama 2024.

Ubuyobozi bwa NESA bwahise bugaragaza gahunda y’uko abanyeshuri bazasubira ku ishuri busaba ababyeyi kubahiriza ingamba zashyizweho n’igihe cyateganyijwe kuri buri mwana bitewe n’aho yiga.Itangazo rigira riti “Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere ku mashuri yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.”

Ababyeyi bafite abana banyura mu Mujyi wa Kigali barasabwa kubagurira amakarita y’urugendo akoreshwa mu modoka zitwara abagenzi.Muri iri tangazo NESA yavuze ko mu rwego rwo koroshya ingendo abanyeshuri bazahagurukira i Kigali n’abandi bahanyura berekeza mu zindi ntara bazafatira imodoka kuri stade ya Kigali yitiriwe Pele i Nyamirambo.

Related posts