Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Hasohotse itangazo bivugwa ko ari FLN ivuga ku gitero ikekwaho cyishe Abanyarwanda 2 , inkuru irambuye.

Imodoka yarashwe niya Ritco itwara abagenzi hapfiramo abantu babiri

Ubuvugizi bw’ umutwe w’ Inyeshyamba wa FLN bwasohoye itangaza buvuga ko buhakana bwivuye inyuma igitero cyagabwe n’ abakekwa kuba ari abo muri uyu mutwe mu Karere ka Nyamagabe , mu Murenge wa Kitabi , kigahitana abanyarwanda babiri.

Amakuru dukesha radiotv10 avuga ko iri tangazo bivugwa ko ryanditswe n’ umuvugizi Wungirije wa FLN , Sous Lieutenant Irambona Steven , bivugwa ko ryanditswe tariki ya 19 Kamena 2022, ryumvikana ryasomwe mu ijwi ryihinduranyije , aho ritangira rivuga ko uyu mutwe ubabajwe n’ ubu bwicanyi bwakorewe Abanyarwanda babiri barimo umushoferi n’ umugenzi bari muri iriya modoka.

Nyuma y’ ubu bwicanyi bwabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2022.

Polisi y’ u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko ubu bugizi bwa nabi bwakozwe n’ abakekwa kuba ari abk my nutwe w’ inyeshyamba wa FLN baturutse hakurya y’ umupaka , bakarasa kuri iriya modoka.

Uyu wasomye itangazo rya FLN , akomeza agira ati“ Kandi turahakana twivuye inyuna ibivugwa muri iryo tangazo ribeshya ko ari FLN yagabye icyo gitero.

Akomeza avuga ko uyu mutwe wa FLN utabarizwa ku butaka bw’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2018 ndetse ko ngo inyeshyamba z’uyu mutwe zitarwana n’abaturage ahubwo ngo zigaba ibitero ku ngabo z’u Rwanda.

Uyu uvuga ko inyeshyamba za FLN zitabarizwa ku butaka bw’u Rwanda mu gihe yivugira ko iri tangazo ryakorewe i Nyamagabe ku wa 19 Kamena 2022.

Umutwe wa FLN wagiye ugaba ibitero bitandukanye, wagiye uhitana ubuzima bw’inzirakarengane zitandukanye ndetse bamwe basigarana ubumuga bwa burundu.

Uyu wasomye iri tangazo ukoresha imvugo ziremereye zihabanye n’ukuri n’imyitwarire y’inzego z’umuyekano z’u Rwanda zizwiho gukora kinyamwuga, akomeza azishinja kuba ari zo ziri inyuma y’ibi bikorwa bikekwa ko byakozwe na FLN.

Polisi y’ u Rwanda yahise itabara ahabereye ubu bugizi bwa nabi bwakozwe
n’ abakekwa kuba ari abo mu mutwe wa FLN , yatangaje ko ababukomerekeyemo bahise bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Kigeme ndetse abandi bakajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Butare (CHUB).

Related posts