Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Haruna niwe yafata nk’ icyitegererezo! Ibyo wa menya ku mukinnyi uri gutanga akamwenyu muri Mukura VS , aho yigeze no guhagarika iby’ umupira

 

Bamwita Hakizimana Zuberi , ukomeje gufatira ahanini Ikipe ya Mukuru Victor Sport ikina shampiyona y’ ikiciro cya Mbere mu Rwanda , aho uyu mukinnyi iby’ umupira yari yarabihagaritse ,avuga ko Niyonzima Haruna ari we yakundaga mu bakinnyi bo mu Rwanda, Uyu mukinnyi yabonye izuba Taliki 23 z’ukwezi kwa 03 mu 1999, avukira mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nk’i Nyamirambo mu gace ko mu Gitega. Zuberi nk’abandi bana benshi, gukunda umupira yabifatanyaga no kwiga, aho yize amashuri abanza ndetse yewe yanarangije ayisumbuye.

Gukunda umupira kwe byatangiye akiri muto cyane akina ku muhanda wari imbere y’iwabo biri aho ndetse n’ababyeyi be babifata nk’ibisanzwe. Aha yafanaga Kiyovu Sport, Arsenal na FC Barcelona, Mu bakinnyi b’abanyarwanda akunda Haruna Nyonzima, gusa byagera hanze agafana Lionel Messi na Paulo Dybala cyane.

Rutahizamu Moussa Camara wabihiwe n’ubuzima bwo muri Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe yo ku Mugabane w’Aziya izamugura miliyoni zikabakaba 300

Irerero rya mbere (academy) yanyuzemo ari naryo ryonyine yakinnyemo ni Vision FC. Iyi kipe y’abakiri bato yakoreraga imyitozo  i Nyamirambo ku Mumena kandi ari mu gace k’iwabo, Umunsi umwe hari mu gitondo ajya kureba uko abandi bana bitoza, nta nkweto yari afite zo gukinana ngo yewe yari yiyambariye n’ikabutura yiganaga mu mashuri abanza.

Dore ibyo umusore agomba ku menya mbere y’ uko ajya guterata umukobwa yasariye kuko iyo arebye nabi akubwita inkoni

Uwari umutoza w’iyo kipe yaramwitegereje amubaza niba ashaka gukina maze nawe aramwemerera ubundi amubwira kujya mu bandi agakina nubwo nta bikoresho yari afite, Uyu mukinnyi guhera ubwo yahise aba umukinnyi wa Vision FC ubanza mu kibuga kubera ubuhanga bwe.

Rwamagana: Bari baziko yagiye muri Uganda ,  none basanze umurambo we mu bwiherero ,  nyuma y’ imyaka 15 ishize.

Bigeze hagati yatangiye gucibwa intege n’abantu bamubwira ko umupira mwinshi azi n’ubundi uzarangirira mu cyiciro cya kabiri bitewe n’igihe yari amaze ariho akina, Nawe yaje gufata umwanzuro abivamo arabireka ariko kubera bwa buhanga bwe umutoza uzwi nka Abdoul usigaye atoza AS Muhanga yaje kumuhamagara kuri telefone amugira inama amusaba gusubira gukina, Aha ni ho urugendo rwa Hakizimana Zubel uheruka gutsinda igitego kiza Bugesera FC rwari rutangiriye mu mupira w’amaguru ngo nawe azakine nk’uwabigize umwuga.

Nyuma ya Moussa Camara undi mukinnyi w’inkingi ya mwamba muri Rayon Sports yavuze ko akomeje kurebana ay’ingwe n’umutoza Haringingo Francis

Eric Nshimiyimana watozaga AS Kigali, yaje kureba imikinire ya Zubel muri Vision FC arayikunda maze abwira abayobozi b’ikipe yari abereye umutoza gukora uko bashoboye kose bakamuzanira uyu mukinnyi yari yakunze cyane maze Zubel agera mu ikipe ya’banyamujyi gutyo.

Yamaze kubona undi ugusimbura kubera utakimugerera ku ngingo ashaka! Dore bimwe mu bimenyetso byizewe bizakwereka ko umukunzi wawe arimo kukwikuramo umunsi ku munsi

Nyuma y’umwaka umwe ageze muri AS Kigali ntabwo byakunze neza ko ahita amenyera icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, bituma adahita abona umwanya ubanzamo maze atizwa mu ikipe ya Karere ka Bugesera, ageze muri Bugesera FC, yongeye kwigaragaza maze muri 2022 yongera kugarurwa muri AS Kigali ahava ajya gukina muri Mukura VS ari naho ari gukubitira amakipe kugeza ubu.

 

Intego za Hakizimana Zuberi ukina ku myanya 3 mu kibuga, kuri 11,7 ndetse na 3, ni ukuzakina akarenga ku rwego rwo mu Rwanda akaba yajya gukina hanze bityo umupira w’amaguru ukaba wagira n’icyo umumarira mu bijyanye n’amafaranga azamutunga mu gihe azaba atakiwukina.

Mu mwaka we wa mbere ari gukina mu ikipe yambara umuhondo n’umukara ya Mukura VS, amaze gutsinda ibitego 3 ndetse yatanze n’imipira 3 ivamo ibitego, gusa ngo igitego atazibagirwa mu buzima bwe ni icyo yatsinze akiri muto cyane mu cyiciro cya kabiri mu 2015 agitsinze Gasabo FC ku munota wa nyuma umukino ugahita urangira.

Related posts