Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Kwibuka

Harmonize yihanganishije Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

 

Umuhanzi ukomoka muri Tanzania Rajab Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize yihanganishije Abanyarwanda binjiye mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuri uyu wa gatanu tariki 7 Mata 2023.

Uyu muhanzi yifatanije n’abandi batuye ku migabane itandukanye y’Isi mu guhumuriza Abanyarwanda binjiye muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi yishwemo abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Abinyujije kuri story ye ya Instagram yanditse amagambo agize insanganyamatsiko n’ubundi y’uyu mwaka yo kwibuka 29.

Aho yanditse ati “Remember-Unite-Renew.’’

Yongera ko bidakwiriye kubaho ukundi yongeraho hashtag yo Kwibuka29.

Ndetse Harmonize akomeza abanyarwanda ati “Mukomere’’.

Harmonize ni umwe mu bahanzi bakunze kugenderera u Rwanda no kugaragaza ubushuti ku bahanzi bahanzi Nyarwanda cyane cyane Bruce Melodie.

Uyu muhanzi kandi yabashije no guhindura ifoto igize Instagram ye ashyira ibendera ry’u Rwanda.

Uburyo ushobora guhitamo imyambaro muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubutumwa bw’abakinnyi ba Arsenal mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

U Rwanda rwatangiye icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ni mugihe ibikorwa byo kwibuka bizakomeza mu minsi 100.

Related posts