Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Haringingo Francis uzasezererwa Sezo irangiye, hamenyekanye abakinnyi bakomeye azajyana nabo nyuma yo kwigira ibikomerezwa muri Rayon Sports

 

Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje kugarukwaho cyane ku kuba bashobora gusezererwa mu gihe Haringingo Francis azaba asezerewe ubwo iyi sezo izaba irangiye.

Hashize igihe ikipe ya Rayon Sports yakiriye Gorilla FC kuri Sitade ya Kigali Pelé Stadium ariko uyu mukino ntabwo wayigendekeye neza yaje gusuzugurwa cyane itsindwa ibitego 3-1 mu mukino wahise ukura Rayon Sports ku gikombe cya Shampiyona.

Nyuma y’uyu mukino abafana byarababayr cyane ndetse bamwe banatangaza ko bakeneye abagabo bayoboye mbere Rayon Sports ngo kuko ntabwo Uwayezu Jean Fidel azigera abahesha igikombe mu gihe adashoboye kwirukana abakinnyi ndetse n’abatoza bananiwe gukora akazi kabo neza.

Umutoza w’iyi kipe Haringingo Francis, nawe yagize agahinda gakomeye ndetse n’akazi ke kugeza ubu ashobora kugatakaza kuko biravugwa ko umwaka utaha umutoza urimo gutoza Mukura Victory Sports niwe uzaba ataza Rayon Sports. Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko abakinnyi barimo Hakizimana Adolphe, Mbirizi Eric ndetse n’abandi bakinnyi bamwe na bamwe bashobora kujyana n’uyu mutoza.

Igikomeje kuzamura ibi byose ni uko Haringingo Francis bamushinja gukoresha amarangamutima akanga gukinisha abakinnyi bamwe na bamwe Kandi bakomeye ariko bitewe n’amarangamutima ye ugasanga yanze kubakoresha ikipe ikagera naho itsindwa Kandi ubona ko yabigizemo uruhare.

Muri abo bakinnyi batanga urugero kuri Rwatubyaye Abdul ubona ko atarakira neza kandi Mitima Issac ameze neza hari icyo afasha kandi gikomeye, undi ni Hakizimana Adolphe uyu muzamu yafashije cyane iyi kipe ariko mu mikino imwe n’imwe bakamushinja ko agira ubwoba agatererana Rayon Sports kandi ari ho yabaga akenewe.

 

Related posts