Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Haringingo Francis nyuma yo gutangaza ko azihaniza Mukura Victory Sports yongeye gukora impinduka mu bakinnyi 11 azabanza mu kibuga benshi bemeza ko ahindagurika

 

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis uvuga ko ashaka igikombe cy’amahoro cyane, yongeye gukora impinduka mu bakinnyi 11 azakoresha ku munsi w’ejo kuri Mukura Victory Sports.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023, ikipe ya Rayon Sports irakira Mukura Victory Sports mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’amahoro wa 1/2. Umukino ubanza warangiye ikipe ya Rayon Sports itanze ubutumwa itsinze Mukura VS ibitego 3-2.

Kuva umukino batsinzemo Mukura VS warangira, ikipe ya Rayon Sports yahise igaruka i Kigali kwitegura umukino wo kwishyura ari nako ikipe ya Mukura Victory Sports ikomeza kwitegura ariko igitunguranye ni uko mu bakinnyi Rayon Sports izakoresha hashobora kugaragaramo impinduka.

Mu mukino ubanza umutoza wa Rayon Sports yabanje mu kibuga abarimo Nkurunziza Felicien ndetse na Roger Bose badasanzwe babanzamo, gusa umutoza yatangaje ko kubakinisha ari ukugirango baruhure abasanzwe bakina barimo Eric hamwe na Mucyo Didier Junior.

Abakinnyi 11 Haringingo Francis izabanza mu kibuga ejo

Mu izamu: Hakizimana Adolphe

Ba myugariro: Mucyo Didier Junior, Ndizeye Samuel, Ganijuru Ellie na Rwatubyaye Abdul

Abo hagati: Eric Ngendahimana, Rafael Osaluwe Olise, Hertier Luvumbu Nzinga

Ba rutahizamu: Leandre Willy Essomba Onana, Joachiam Ojera na Moussa Essenu

Mukura Victory Sports kuri uyu wa gatanu nibwo irahaguruka mu karere ka Huye ije Kigali gukomeza kwitegura uyu mukino ugomba kuyihuza na Rayon Sports. Uyu mukino uzatangira ku isaha ya saa cyenda z’amanwa.

Related posts