Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu Haringingo Francis, nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports ntabwo azabura akazi ahubwo yamaze kumvikana n’amakipe 2 akomeye hano mu Rwanda.
Kuva iyi mikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda yatangira abafana ba Rayon Sports ntibigeze bakunda umutoza Haringingo Francis bitewe ni uko ibyo bari bamwitezeho bagendaga babona batazabibona.
Nyuma yaho uyu mutoza yakomeje kugenda ageregeza ibintu bye gake gake ariko ubuyobozi, abakunzi ba Rayon Sports kumwemera bigenda byanga. Icyatumye benshi bamukuraho amaso ni uko uyu mutoza yakuye ikipe ya Rayon Sports ku gikombe cya Shampiyona habura imikino 3 gusa ngo Shampiyona irangire kandi hari hakiri amahirwe menshi.
Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko Haringingo Francis nubwo agifite amahirwe yo gutwara igikombe cy’amahoro, ngo agomba kwirukanwa ndetse bikanavugwa ko azasimburwa na Afhamia Lofti utoza ikipe ya Mukura Victory Sports kubera ko asigaye afitanye umubano wihariye na Uwayezu Jean Fidel uyobora Rayon Sports.
Nubwo Haringingo Francis azasohoka muri Rayon Sports ntabwo bizagira icyo bimutwara kubera ko hari amakipe yamaze kumvikana nayo arimo Musanze FC ndetse na AS Kigali kugeza ubu ifite umutoza ubona ko gutoza iyi kipe byamunaniye. Amakuru dufite kandi yizewe ni uko amahirwe menshi Musanze FC ari yo Haringingo Francis azaba arimo nubwo ngo na AS Kigali iryamiye amajanja.
Haringingo Francis byaragaragaye ko gutoza ikipe ishaka igikombe cya Shampiyona ari ibintu bimugora cyane bitewe ni uko amakipe hafi ya yose akomeye hano mu Rwanda yayatoje ariko gutwara iki gikombe birananirana. Muri ayo makipe yatoje harimo Mukura Victory Sports yahaye igikombe cy’amahoro, Police FC nta gikombe yayihaye, Kiyovu Sports nayo nta kintu yayihaye ndetse na Rayon Sports igifite amahirwe y’igikombe cy’amahoro gusa.