Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Harimo gutegurwa ibitero bikomeye byo kubohora Umujyi wa Bunagana umaze amezi atatu ugenzurwa n’ umutwe wa M23. Ese abarimo gutegura ibi bitero ni bande?

Umujyi wa Bunagana umaze amezi agera kuri atatu ugenzurwa n’ umutwe wa M23 , kuri ubu Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo( FARDC) gifatanyije n’ ingabo z’ u Burundi ziri mu butumwa muri iki gihugu baravugwaho gutegura ibitero simusiga byo kubohora uyu mujyi ugenzurwa n’ uyu mutwe.

Nk’ uko amakuru aturuka muri kiriya gihugu abivuga ngo igisirikare cy’ iki gihuhu gifatanyije n’ ingabo z’ u Burundi ziriyo mu butumwa bw’ Umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba, bari gutegura ibitero byo kubohoza umujyi wa Bunagana. Uwitwa Aganze Rafiki ukirikirana amakuru y’ ibibera muri Congo, yagize ati“ Hamwe n’ingabo z’u Burundi, FARDC bari gutegura kugaba ibitero kuri M23 mu minsi micye mu rwego rwo kubohoza Bunagana.”

Uyu Aganze Rafiki kandi akomeza avuga ko ibi byatumye umutwe wa M23 utangira guhamagarira abaturage bo muri Kabindi muri Rutshuru kujya mu bice bya Chengerero na Bunagana kugira ngo batagirwaho ingaruka n’ imirwano ishobora kubura hagati y’ uyu mutwe na FARDC mu minsi micye iri imbere.

Ibi bitero byaba bibaye mu gihe FARDC imaze kubona ubufasha buhagije bw’ ingabo ziri mu butumwa bw’ umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba zirimo iz’ u Burundi zanageze bwa mbere muri Congo zikaba zinavugwaho kuba zizafatanya na FARDC miri ibi bitero.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nzeri 2022, nibwo mu Mujyi wa Goma habaye imyigaragambyo y’ iminsi ibiri bise ‘ ville Morte’ [umujyi utarangwamo ibikorwa] yo gusaba FARDC kubohoza uyu mujyi wa Bunagana ndetse no gusaba ko MONUSCO ibavira mu gihugu.

Related posts